Gen. Kainerugaba na Gen. Mugisha Muntu bari mu ntambara y’amagambo

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba, yateranye amagambo na Maj. Gen. (Rtd) Gregory Mugisha Muntu wigeze kuba Umugaba Mukuru w’izi ngabo.

Muntu usigaye ari umunyapolitiki mu mpera z’icyumweru gishize ubwo yari yitabiriye umuhango wo gufungura urusengero rw’Abadivantisiti b’Umunsi wa 7 n’ikigo nderabuzima mu karere ka Jinja, yavuze ku mugambi wa Gen. Kainerugaba yaba afite wo kwinjira muri politiki, akazazimbura se ku butegetsi.

Uyu munyapolitiki yanenze uyu musirikare kuba ajya muri ibi bikorwa acyambaye impuzankano. Ati: “Ibyo akora yambaye impuzankano y’igisirikare ntabwo byakorwa n’undi musirikare ukiri mu kazi gusa birababaje kuba umusirikare mukuru yajya muri ibi bikorwa mu gihe abandi badashobora kubikora.”

Muntu yavuze ko niba uyu musirikare ashaka gutegura umugambi wo kwiyamamariza umwanya wa Perezida, agomba kubanza kwegura mu gisirikare. Ati: “Nta wabujije Gen. Muhoozi kwiyamamariza intebe ya Perezida. Niba abishaka, ariko agomba kubanza yava muri iriya mpuzankano.”

Ku wa 9 Gicurasi 2022, ubwo Gen. Kainerugaba yavugaga ko yaburijemo umugambi w’abantu bo mu nzego z’umutekano bashakaga ko Uganda ijya mu ntambara n’u Rwanda, Muntu na bwo yamusabye kwegura mu gisirikare.

Muntu yagize ati: “Byiza. Koresha ubwo buryo usabe Umugaba w’Ikirenga agusezerere mu gisirikare kugira ngo ukomeze gahunda yawe ya politiki. Biremeye ariko ubaha abasirikare n’abantu bambaye impuzankano. NRA/UPDF yubatswe habayeho ibitambo byinshi. Ikaze muri politiki ariko banza wiyambure impuzankano.”

Kuri uyu wa 12 Gicurasi, Gen. Kainerugaba yasubije Muntu ko ibyo avuga bitamureba. Ati: “General Greg, mbere na mbere amakuru y’iminsi myinshi cyane? Nizere ko umeze neza? Icya kabiri, njyewe na Data hamwe n’undi wese wo muri UPDF ntabwo twagusabye igitekerezo. Ndagusabye byigumanire hamwe n’ishyaka ryawe rito riri mu marembera.”

Uyu munyapolitiki na we yasubije umusirikare ko yamusubije atabanje kumva igitekerezo cye. Ati: “Meze neza kandi urakoze. Ndizera ko nawe umeze neza. Ntekereza ko wagombaga kubanza kongere gusomana ubushishozi ubutumwa bwanjye, wari kubona ko nashingiye ku gitekerezo cyawe, aho kuba icyanjye. Ntabwo nari mfite ikibazo cy’uko igitekerezo cyanjye kitari gikenewe. Nagitanze.”

Hashize igihe kinini havugwa umushinga ‘MK Project’ uvugwamo gutegura Gen. Kainerugaba ngo azasimbure se, Yoweri Museveni, ku butegetsi. Na we aherutse guca amarenga ko ashobora kuziyamamariza iyi nshingano, gusa igihe bizabera ntikizwi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *