Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yahamije ko nta musirikare n’umwe wa RDF wigeze yifatanya n’abarwanyi b’umutwe wa M23 hafi y’umujyi wa Bunagana kari muri Teritwari ya Rutshuru, Intara ya Kivu y’Amajyaruguru muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC).
Tariki ya 29 Werurwe 2022 ni bwo hamenyekanye inkuru y’uko abarwanyi ba M23 bafashe umujyi wa Bunagana. Icyo gihe ingabo za Uganda, UPDF, zatangaje ko uyu mutwe wazigabyeho igitero hafi yaho, zirwanaho, zicamo 14, zifata mpiri n’abandi 7, ariko nazo zitakaza umusirikare umwe.
Umuvugizi wa UPDF, Bri. Gen. Felix Kulayigye, mu gitondo cyo ku wa 30 Werurwe yatangaje ati: “Iri joro baduteye, barasa uruhande rwa Uganda maze amazu y’abasivili arasenywa. Ingabo zacu zasubije umuriro maze inyeshyamba 14 ziricwa, barindwi bajyanwa ari imbohe z’intambara.”
Ubwo Gen. Kulayigye yari amaze gutangaza aya makuru, hari andi yahwihwishwe ku mbuga nkoranyambaga, arimo amwe y’ibitangazamakuru byo muri RDC yavugaga ko mu barwanyi UPDF yafatiye muri iyi mirwano harimo abasirikare ba RDF.
Ariko Gen. Kainerugaba mu butumwa yatambukije kuri Twitter kuri uyu wa 3 Mata 2022, yabihakanye, anerekana ko imigaragarire y’abasirikare ba RDF itandukanye n’iy’abafashwe. Ati: “Iteka nasabye abasirikare banjye kutizera ikinyoma cy’umwanzi. Ndahamya birenze cyane ko nta musirikare n’umwe wa RDF wari mu gitero cya M23 hafi ya Bunagana. Uku ni ko RDF isa. Ni igisirikare kiri ‘serious‘ cyane.”
Aya makuru yahwihwiswaga yari akurikiye ayatangajwe n’Umuvugizi wa UPDF muri Kivu y’Amajyaruguru, Brig. Gen. Ekenge wavugaga ko RDF yafashije M23 mu bitero byagabwe mu duce twa Tshanzu na Runyoni, yerekana babiri yemezaga ko ari abasirikare bafashwe. Ariko u Rwanda rwarabinyomoje, runasobanura ko aba bafashwe bavugiwe mu nama yahurije inzego z’ubutasi i Kigali tariki ya 25 Gashyantare 2022.

6 Responses
Gen. Kainerugaba yahamije ko nta musirikare wa RDF wifatanyije na M23 hafi ya Bunagana
At least , this one make it clear. RDF tuko smart and serious. No time to loose

Muhoozi ni urwenya pe! Gen Ekenge aravuga ibyo yahagazeho nk’umuvugizi w’ingabo UPDF, naho Muhoozi aravuga ibyo ashaka kuvuga kandi mu nyngu zizwi. Ninde utabona ukuri aho kuri?