Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda zirwanira ku Butaka, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yasezeranije urubyiruko kuzahora arushyigikira mu guteza imbere umwuga warwo bitandukanye n’urucantege we yahuye narwo rw’abantu yfataga nk’abamukuriye atigeze avuga amazina.
Gen. Kainerugaba, akaba n’umujyanama wa perezida ku bikorwa bidasanzwe, kuri iki Cyumweru yibukije ko mu mwuga we wa gisirikare yahuye n’ibitero yise iby’”umuco utajyanye n’igihe”.
Abinyujije kuri Twitter yagize ati: “Mu kazi kanjye ka gisirikare nahuye na bamwe muri bakuru banjye bandwanyaga cyane. Abantu bagombye kuba baranshyigikiraga, barandwanyaga buri gihe. Gusa nshobora gusobanura ko ari umuco utajyanye n’igihe”. Ndasezeranya guhora nshyigikira urubyiruko rwo muri Uganda! ”
In my military career I have faced the most resistance from some of my elders. People who should have been supporting me, were fighting me all the time. I can only describe that as backward culture. I promise to always support the young people of Uganda! pic.twitter.com/WoOxB2UX1x
— Muhoozi Kainerugaba (@mkainerugaba) December 19, 2021
Uyu muyobozi wa UPDF umaze imyaka isaga makumya abiri mu mwuga wa gisirikare yakoreye igisirikare mu buryo butandukanye, aho yagize uruhare runini mu kubaka Umutwe udasanzwe wo kurinda umukuru w’igihugu n’inzego zo hejuru uzwi nka Special Forces Command (SFC) .
Yize mu mashuri ya gisirikare akomeye mu bihugu nka Afurika y’Epfo, Misiri na Amerika, agira uruhare mu kuyobora UPDF mu gihe yarwanaga n’imitwe y’iterabwoba nka Al Shabaab, ADF, n’indi mitwe y’abagizi ba nabi yagerageje guhungabanya umutekano wa Uganda.



2 Responses
Gen Kainerugaba yahishuye ko yagiye yitambikwa n’abo yafataga nka bakuru be
Imyaka makumya abiri?
Yewe nawe…sinamenya!
Gen Kainerugaba yahishuye ko yagiye yitambikwa n’abo yafataga nka bakuru be
Imyaka makumya abiri?
Yewe nawe…sinamenya!