Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba, yashyigikiye umunyamakuru Andrew Mwenda urimo kwibasirwa azira kugaragara mu ndege y’igisirikare cy’iki gihugu (UPDF), anambaye impuzankano yacyo.
Mu butumwa yashyize ku rubuga rwa Twitter kuri uyu wa 9 Mutarama 2022, Gen. Kainerugaba yavuze ko uyu munyamakuru washywe muri Uganda ari umwe mu mitwe y’abakunzi ba UPDF. Ati: “Umuvandimwe wanjye Mwenda ni umwe mu mitwe y’abakunzi benshi UPDF ifite kubera akazi gakomeye dukora.”
Uyu musirikare yongereyeho ko abo bakunzi baba bifuza gukora akazi keza nk’ako izi ngabo zikora, ibyo ngo bikaba ntacyo bitwaye. Ati: “Bashaka kwambara impuzankano yacu, gufata imbunda zacu, yewe bakanifuza kugurutsa indege zacu. Ntacyo bivuze. Ni ibiremwa byishima. Ingabo z’ubutsinzi nk’izacu zishimirwa muri ubwo buryo.”
Andrew Mwenda uvugwaho kuba inshuti y’umuryango wa Perezida Museveni yagaragaje ko yishimiye amagambo ya Gen. Kainerugaba, maze amusubiza ati: “Yego Afande!”
Gen. Kainerugaba atangaje aya magambo nyuma y’aho Umuvugizi w’Ingabo za Uganda na Minisiteri y’Ingabo, Brig. Gen. Flavia Byekwaso atangarije ko ibyo Mwenda yakoze bitemewe mu gihe yaba atarabiherewe uburenganzira, yongeraho ko bagiye gukora iperereza.
Gen. Byekwaso yatangaje ko mu gihe Mwenda yahamwa n’icyaha cyo kwiyitirira uru rwego, yazahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu, ariko kitarengeje imyaka irindwi.



2 Responses
Gen. Kainerugaba yashyigikiye Mwenda wagaragaye mu ndege y’intambara, yambaye impuzankano ya UPDF
Mu kinyarwanda hari umugani ugira uti uhagarikiwe n’ingwe aravoma, abo Bose bari bamwibasiye hagire uwongera kuvuga!!!
Gen. Kainerugaba yashyigikiye Mwenda wagaragaye mu ndege y’intambara, yambaye impuzankano ya UPDF
Mu kinyarwanda hari umugani ugira uti uhagarikiwe n’ingwe aravoma, abo Bose bari bamwibasiye hagire uwongera kuvuga!!!