esp2azexuaajbba_1_.jpg

Gen. Kainerugaba yavuze ku byo yavuzweho kuzasimbura Museveni

Sangiza iyi nkuru

Umuhungu wa Perezida wa Uganda, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kuvuga ku makuru yagarutsweho cyane ko hari umugambi wo kumutegura ngo asimbure Se, Perezida Gen. Museveni Yoweli Kaguta umaze imyaka 34 ku butegetsi.

Gen. Kainerugaba usanzwe ari Umujyanama wa Se mu bijyanye na Operasiyo zidasanzwe avuga ko ibyiswe ‘Muhoozi Project” ari ibinyoma bisa byahimbwe n’abo yise ” abantu b’ikibi”

Yifashishije Twitter kuri uyu wa Gatatu tariki 4 Werurwe, Muhozi yavuze ko” Abantu b’ikibi bahimbye iyi nteruro [Muhoozi Project] bagamije kudusenya! Mubyizere, muri ibihe byacu umwaku uwo ari wo wose uhindukamo umugisha! Ndabashimiye Banya-Uganda.”

Gen. Kainerugaba yakunze guhakana ibyiswe Muhoozi Project

Mu myaka itatu ishize ubwo NTV yamubazaga kuri uwo mushinga wo kumugira Perezida, Gen. Kainerugaba ukunze kumvikana avuga amagambo make cyane iyo ageze imbere y’abanyamakuru, ubwo yari yahawe ipeti rya Jenerali Majoro, yagize ati ” Sindajwe ishinga no kuba perezida.”

Mu gusubiza ibyo umwe mu banyamakuru wari umubajije niba Muhoozi Project ibaho, Gen. Muhoozi wari kumwe n’umugore we, yabanje guhumeka gake, araterura ati ” Uwo mushinga ntubaho.”

Ukujya hanze kwa Muhoozi Project

Mu 2013, Uwari Umuhuzabikorwa w’Ubutasi muri Uganda, Gen. David Tinyefuza uzwi nka Sejusa yashyize hanze ibarwa yavugaga ko Perezida Museveni ashaka kugira umuhungu we uzamusimbura.

Ibaruwa yandikiwe Perezida Museveni binyuze mu biro Bishinzwe Umutekano w’Imbere mu gihugu (ISO), yamusabaga gukora iperereza ku byakekwaga ko abasirikare n’abayobozi bakuru badashyigikiye Muhoozi Project barikwicwa.

Muri aba harimo Gen. Alonda Nyakairima wari Umugaba w’Ingabo icyo gihe, Uwari Umuyobozi wa Polisi, Gen. Kale Kayihura na Amama Mbabazi wari Minisitiri w’Intebe.

Perezida Museveni kuva ibi byamenyakana, ntacyo yigeze abitangazaho. Gusa nanone, nta wundi muntu urashyirwa mu majwi ko yazasimbura Perezida Museveni.

esp2azexuaajbba_1_.jpg

Ibi bishyirwamo umunyu no kuba uyu mugabo yaragiye azamurwa mu ntera akaba asigaje ipeti rimwe ngo abe jenerali w’inyeneyeri enye, ipeti riruta andi mu Gisirikare cya Uganda (UPDF).

Uko Muhoozi yagiye azamuka mu ntera mu gisirikare cya Uganda

Nk’uko nyir’ubwite yabyivugiye, ngo yatangiye imyitozo ya gisirikare mu 1994 amaze kurangiza amashuri yisumbuye. Nyuma y’aho yagiye kwiga muri Kaminuza ya Nottingham kuva mu 1996 kugeza mu 1998.

Yaje kwinjira mu gisirikare cya Uganda ku mugaragaro mu 1999, muri uwo mwaka ahita anashinga urugo, nyuma ajya mu ishuri rya gisirikare ryo mu Bwongereza rizwi nka Royal Militaly Academy Sandhust.

Agarutse muri Uganda mu 2000, Gen. Kainerugaba yinjiye mu mutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu nka second lieutenant, mu 2001 arazamurwa ashyirwa ku ipeti rya Major. Kuri iri peti, Kainerugaba yabaye umuyobozi wa brigade imwe mu zigize umutwe ushinzwe kurinda umukuru w’igihugu.

Mu 2007 yaje kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu ishuri rya Fort Leavenworth, yiga umwaka umwe agasoza amasomo mu 2008, aho yagarutse agahita ihabwa ipeti rya Lt. Col. Akagirwa umukuru wa Special Forces. Mu 2012 ni bwo yahawe ipeti rya Brigadier avanweho ashyirwa ku ipeti rya Major General naho nyuma mu 2019 agirwa Liyetona Jenerali.

Kuba Gen. Kainerugaba w’imyaka 44 yaba Perezida wa Uganda, abaturage babifiteho imyumvire itandukanye. Bamwe bamubonamo umugabo wayobora iki gihugu. Ku rundi ruhande, abandi ntibabikozwa. Bavuga ko Uganda yabo atari ubwami n’akarima ku muryango w’abo kwa Kaguta.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *