Lt Gen. Muhoozi Kainerugaba yifurije amahirwe umuhungu wa Perezida Paul Kagame, Ian Kagame witegura gusoza amasomo ya ofisiye mu ishuri rya gisirikare rya Royal Military Academy Sandhurst mu Bwongereza.
Mu butumwa uyu musirikare yanyujije kuri Twitter, yagize ati: “Umunyeshuri w’umwofisiye Ian Kagame, nkwifurije ibyiza muri Sandhurst! Komera, ube fit cyane kandi ntihagire ugutera ubwoba.”
Gen. Kainerugaba yibukije Ian ko amwibuka kuva mu bwana bwe, aho yari umunyembaraga, amusaba kwibanda gusa ku masomo, kandi azatsinda neza, ati: “Unteye ishema!”
Bivugwa ko Ian Kagame azasoza amasomo muri Gicurasi 2022, akazahabwa ipeti rya Second Lieutenant cyangwa Sous-Lieutenant.


