Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yimye amatwi umugore wa Dr Kizza Besigye, Winnie Byanyima wamwinginze amusaba gusiba ubutumwa bwe bwerekeye intambara iri hagati ya Leta ya Ethiopia n’abarwanyi ba TPLF baharanira ubwigenge bw’akarere ka Tigray.
Ubu butumwa bwa Gen. Kainerugaba ni ubwo yanditse kuri Twitter tariki ya 5 Ugushyingo 2021 agaragaza byeruye ko ashyigikiye TPLF. Yagize ati: “Ndasaba abavandimwe banjye b’intwari banakomeye mu ngabo za Tigray kumva amagambo ya General Yoweri Museveni! Ndababaye nkamwe kandi nshyigikiye impamvu yanyu. Abasambanyije ku ngufu bashiki bacu bo muri Tigray, bakanica abavandimwe bacu bagomba guhanwa.”
Byanyima uyoboye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe kurwanya SIDA, UNAIDS na we yifashishije uru rubuga yasabye uyu musirikare gusiba ubu butumwa kuko ngo bwashyira mu kaga abanya-Uganda bari muri Ethiopia. Yagize ati: “Ndakwinginze siba iyi tweet. Iri gushyira mu kaga ubuzima bw’abanya-Uganda bakorera muri Ethiopia n’ababayo.”
Gusa mu kumusubiza, Gen. Kainerugaba yagaragaje ko atabusiba. Ati: “Madamu Winnie. Ni byiza kukumva. Hari hashize igihe kirekire. Bwa nyuma nakubonye mu 1987 muri SH. Ni inshingano ya Leta ya Ethiopia kurinda abaturage bose n’abashyitsi muri Addis n’ahandi mu gihugu. Niba TDF iri kubikora ahantu hose iri kugenzura, Leta yo byayinaniza iki?” TDF avuga ko Tigray Defense Force, ingabo za Tigray.
Ubu ni ubutumwa bwa gatatu Gen. Kainerugaba atangarije kuri Twitter, agaragaza ko ashyigikiye abarwanyi ba Tigray. N’ubwo igisirikare cya Uganda kivuga ko ari ibitekerezo bye, hari abasesengura bakavuga ko amagambo yerekana uruhande igihugu cye kibogamiyemo muri aya makimbirane yo muri Ethiopia amaze umwaka.

6 Responses
Gen. Kainerugaba yimye amatwi Byanyima wamusabye gusiba ubutumwa buvuga kuri Tigray
Aniy ahmed ntakunzwe na clique ya M7 kuko ari inshutiti y’u Rwanda nubwo atumva inama yagiriwe hakiri kare

Nugute mwandika ibintu birimo amakosa angana atya?Ese uyumuntu yize ibiki rwose,munyibukije amakosa nabonaga kukindi kinyamakuru ntavuze.

nyamara ndabona akurusha kwandika ikinyarwanda reba ibintu wanditse amakosa arimo uko angana
Gen. Kainerugaba yimye amatwi Byanyima wamusabye gusiba ubutumwa buvuga kuri Tigray
nyamara ndabona akurusha kwandika ikinyarwanda reba ibintu wanditse amakosa arimo uko angana