Ku nshuro ya kabiri, Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akaba n’umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba yongeye kugaragaza ko ashyigikiye umutwe wa TPLF umaze umwaka uhanganye na Leta ya Ethiopia.
Ubwa mbere hari tariki ya 20 Nzeri 2021 ubwo yavugaga ko akarere ka Tigray abarwanyi ba TPLF baharanira ko kigenga karimo ubwoko bwe. Icyo gihe yabwiye Leta ya Ethiopia ati: “Ntabwo nzi kubera iki abavandimwe banjye bo muri Ethiopia bari kundwanya? Birambabaza. Muri kurwanya ubwoko bwanjye muri Tigray. Abanya-Tigray ni bamwe muri twe. Imana ni imwe iturinda!”
Kuri uyu wa 5 Ugushyingo 2021, Gen. Kainerugaba yatangaje ko ashyigikiye impamvu yatumye abo muri Tigray bafata intwaro, bagahangana na Leta, anabasaba gukurikiza inama za Se, Yoweri Museveni.
Yagize ati: “Ndasaba abavandimwe banjye b’intwari banakomeye mu ngabo za Tigray kumva amagambo ya General Yoweri Museveni! Ndababaye nkamwe kandi nshyigikiye impamvu yanyu. Abasambanyije ku ngufu bashiki bacu bo muri Tigray, bakanica abavandimwe bacu bagomba guhanwa.”
Ntabwo inama Perezida Museveni yagiriye abarwanyi ba TPLF izwi, gusa inshuro yahuyemo n’intumwa za Guverinoma ya Ethiopia, yazisabye ko zashyira imbere ibiganiro by’amahoro hagati ya Leta n’uyu mutwe witwaje intwaro. Bishoboke ko ari cyo na bo yabasabye.
Mu gitondo cy’uyu wa 6 Ugushyingo 2021, Gen. Kainerugaba yatangaje ko abo muri Tigray badashobora gutsindwa uru rugamba. Ati: “Abavandimwe bacu na bashiki bacu bo muri Tigray ntibashobora gutsindwa. Bafite umwuka wo kudatsindwa.” Yabikuye mu ndirimbo umuhanzi John Haftu wo muri Tigray yasohoye muri uyu mwaka.
Aya magambo Gen. Kainerugaba yaherukaga kuvuga kuri Tigray yateje impaka, ndetse hari n’abasesenguzi bavuze ko nk’umusirikare, yivanze mu bibazo by’ikindi gihugu. Gusa igisirikare cya Uganda cyaramushyigikiye, gisobanura ko afite uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo bye bwite bw’uko abona ibiriho.



4 Responses
Gen. Kainerugaba yongeye gushyigikira byeruye umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia
Uyu mu jerari yitwara nkabasiviri rwose
Gen. Kainerugaba yongeye gushyigikira byeruye umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia
Uyu mu jerari yitwara nkabasiviri rwose
Gen. Kainerugaba yongeye gushyigikira byeruye umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia
Nanje ndavyumwa nkuyo mu général !!!
Gen. Kainerugaba yongeye gushyigikira byeruye umutwe wa TPLF uhanganye na Leta ya Ethiopia
Nanje ndavyumwa nkuyo mu général !!!