Gen. Kakule Sikuli bakunze kwita La Fontaine akomeje gushyirwa mu majwi ko akorana n’ abahoze muri M23 mu mugambi wo kwigarurira Umujyi wa Beni ndetse n’ Amajyepfo ya Ituri.
Iyi nkuru itangiye kuba kimomo mu gace ka Kasindi yatangiye kuvugwa kuva muri 2012, ubwo abasirikare benshi ba FARDC bakoreraga mu Ntara ya Kivu y’ Amjayaruguru bacikaga bakinjira muri M23.
Mu gihe amakuru aturuka ku mupaka wa Uganda na Congo/Kinshasa mu gace ka Kasindi avuga ko Gen. La Fontaine afitanye imikoranire yo hafi na M23, we ahubwo ashimangira ko igihe kitaragera ngo abitangaze.
Mu kiganiro na Beni/Lubero online, Gen. La Fontaine yagize ati” Igihe kizagera kugira ngo ukuri kujye ahagaragara (wait and see)”.
Byakomeje kuvugwa ko Gen. La Fontaine wahoze ayobora umutwe wa Mai- Mai /PARECO ari we washishikarizaga ingabo za Congo/Kinshasa(FARDC) kwinjira muri M23.
Nyuma y’ igihe gito uyu mutwe wa PARECO waje gusenyuka, Gen. La Fontaine afatanyije na Col. Albert bashinga « Union des Patriotes Congolais pour la Paix / Forces Populaires Congolaises (UPCP/FPC).
Uyu Col. Kahasha uzwi nka « Delta-Foca » yahoze ayobora batayo ya 808 muri FARDC yakoreraga mu gace ka Irengeti mbere yo kwegera La Fontaine kuwa 25 Mutarama 2012.
Gen. La Fontaine akorana bya hafi n’ abahoze muri M23
Kimwe n’ abandi basirikare bakuru ba CNDP nka Gen. Sultan Makenga, muri 2009, nibwo La Fontaine yinjiye muri FARDC ariko muri Gashyantare 2010, yatangiye guhangana na FDLR yari yigaruriye uduce twinshi ndetse ikanica abaturage.
Muri icyo gihe Colonel Mboneza Yusuf wahoze muri CNDP akinjira muri FARDC ashyigikiwe na Gen. La Fontaine yaje gutoroka ajya iwabo muri zone ya Rutshuru.
Mu gihe Abanye- Congo bamwe bakomeza gushinja Gen. La Fontaine gukorana n’ abahoze muri M23 mu kugambanira igihugu ndetse ko akorana n’ abantu bavuga ururimi rw’ ikinyarwanda.
We yakomeje kubamagana ababwira ko bakwiriye kurenga iby’ amoko bakarwana intambara imwe igamije kwibohora.
Lafontaine Kakule Sikuli avugwaho gukorana n’ umuherwe w’ umunyekongo, Mastaki wahungiye i Kasese muri Uganda.
Aya makuru kandi akomeza yemeza ko Col. Richard Bisambaza wahoze muri M23 akinjira muri FARDC nyuma akaza gutoroka nawe akorana hafi na Lafontaine mu rwego rwo kwigarurira agace ka Beni ndetse n’ Amajyepfo ya Ituri.


