Gen. Kandiho yahawe inshingano ikomeye muri Polisi

Sangiza iyi nkuru

Maj. Gen. Abel Kandiho waherukaga gukurwa ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igisirikare cya Uganda rushinzwe ubutasi, CMI, yahawe inshingano ikomeye muri Polisi y’igihugu.

Nk’uko itangazo ry’igisirikare na Polisi ribyemeza, Perezida Yoweri Museveni usanzwe ari n’Umugaba w’Ikirenga yagize Gen. Kandiho Umuyobozi Mukuru uzajya akorana n’uyoboye Polisi, IGP Martin Ochola.

Iri tangazo ry’igisirikare rigira riti: “Nyakubahwa Perezida akaba n’Umugaba w’Ikirenga wa UPDF yagize Maj. Gen. Abel Kandiho Umuyobozi Mukuru wunganira muri Polisi ya Uganda.”

Irya Polisi ryungamo riti: “IGP yiteguye gukorana na Maj. Gen. Kandiho mu kureberera, kuyobora no gushyiraho ubuyobozi bukomeye bushyigikira icyerekezo, intego n’indangagaciro za Polisi.”

Kuri iyi nshingano, Gen. Kandiho yasimbuye Maj. Gen. Jack Bakasumba wagizwe intumwa ya Uganda muri Sudani y’Epfo iyoboye urwego rushinzwe gukurikiranayo amahoro n’umutekano.

Ubu butumwa bwo muri Sudani y’Epfo ni bwo Gen. Kandiho yaherukaga guhabwa ubwo yakurwaga muri CMI, agasimbuzwa Maj. Gen. James Birungi.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *