Uwahoze ari Umuyobozi w’Igipolisi cya Uganda, Gen. Kale Kayihura arateganya kuva mu Mujyi wa Kampala akerekeza ku ivuko mu Karere ka Kisoro muri iki gihe cy’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.
Umwe mu bantu bahafi n’uyu mujenerali w’inyenyeri enye yatangarije The New Vision ko Kayihura ateganya kuzajya kwiyakirira mu Karere ka Kisoro mu rwego rwo kwifatanya nabo mu minsi mikuru.
Ati “ Azaza (Kayihura) gusa ashaka kwakirwa mu buryo busanzwe. Ni ukuvuga ngo ntituzakenera kumukorera ibirori bikaze kugira ngo tumwakire. Turimo kugerageza kubaha ibyo ashaka.”
Umuyobozi mu Karere ka Gisoro, Abel Bizimana barimo kwigengesera kuko ibi birori bishobora kwifashishwa n’abanga Kayihura mu kumuhimbira ibyaha.
Ati “ Buri wese muri Kisoro yifuza kuba yakwishimana na we muri ibi birori by’ingenzi. Ariko ntidushaka guha umwanzi urwaho. Ari Kashagama mbere yo gufata icyemezo. Yambwiye ko isaha iyo ari yo yose azaza, sinzi isaha n’umunsi. Ntazaza nk’uje mu birori, azaza nk’Umufumbira.”
[penci_related_posts taxonomies=”undefined” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” displayby=”recent_posts” orderby=”random”]
Ni inshuro ya Mbere Gen. Kale Edward Kayihura Muhwezi azaba agarutse ku ivuko nyuma yo kwirukanwa ku kazi muri Mata 2018.
Uyu mugabo Abafumbira bafata nk’aho ari we muntu ukomeye bafite muri iki gihe, yatawe muri yombi muri Kamena mu 2018 ubwo yari mu rugo rwe Kashagama mu Karere ka Lyantonde.
Yaje gushikirizwa ubushinjacyaha kubw’ibyaha birimo kunanirwa kurinda ibikoresho bya gisirikare,ishimutwa ry’Abanyarwanda. Kuri ubu aburana yidegembya.


