euieuf9xiaym897-97189.jpg

Gen. Kazura amaze iminsi muri RDC

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura amaze iminsi muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), aho yagiranye ibiganiro birebana n’umutekano n’abayobozi batandukanye.

Nk’uko Actualité dukesha aya makuru ibivuga, uruzinduko rwa Gen. Kazura ruri mu byemezo byafatiwe mu nama yamuhurije n’Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida Tshisekedi wa RDC, François Beya Kasonga, i Kigali muri Gashyantare 2021.

Iki gitangazamakuru kivuga ko Gen. Kazura yagiranye ibiganiro na Beya kuva tariki ya 15 kugeza ku ya 19 Werurwe 2021, birebana n’uburyo ibihugu byombi byafatanya mu gukemura ibibazo by’umutekano byakunze kuba ku mbibi bihuriyeho.

Ku birebana n’ibi bibazo by’umutekano, Gen. Kazura na Beya baganiriye ku buryo habaho ubufatanye mu gukemura ibibazo by’umutekano muke uterwa n’imitwe yitwaje intwaro, cyane cyane ikomoka mu Rwanda nka FDLR.

Impande zombi ziyemeje “kwagura ibikorwa bizatuma habaho ubufatanye bugamije kurandura burundu ibibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, biterwa na FDLR, CNRD, RUD-URUNANA, iyahoze ari M23 n’indi mitwe yitwaje intwaro, ariko na none hagakazwa ubugenzuzi ku mbibi ibihugu bihuriyeho.”

Tariki ya 13 Gashyantare 2021 ni bwo intumwa za RDC ziyobowe na Beya zagiranye ikiganiro n’itsinda ryo mu Rwanda ryari rihagarariwe na Gen. Kazura, baganira ku birebana n’umutekano. Iki kiganiro cyakurikiye icyo intumwa zirimo Kazura zagiranye na Perezida Tshisekedi mu biro bye, muri Mutarama 2021.
euieuf9xiaym897-97189.jpg

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *