Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen. Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yababariye Maj. Gen. Birungi wahoze akuriye urwego rwa CMI rushinzwe ubutasi bwa gisirikare, ashimangira ko n'ubwo yakoze ibyaha bikomeye byagombaga guhanishwa igihano gikomeye azarekurwa mu gihe cya vuba.
Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Gen. Muhoozi yavuze ko Maj. Gen. Birungi yakoze ibyaha bikomeye cyane byibasiraga igisirikare cya Uganda n’abaturage bayo, ku buryo yari akwiriye guhabwa igihano kiremereye.
Yagize ati: “Maj. Gen. Birungi yakoze ibyaha bikomeye cyane ku gisirikare cyacu no ku baturage bacu. Yari akwiriye guhabwa igihano kiremereye cyane.”
Muhoozi yakomeje avuga ko n'ubwo ibyo byaha byari bikomeye, yahisemo kubabarira Birungi ashingiye ku myemerere ya Gikirisitu, aho Yezu Kristu yigisha abantu kubabarirana.
Muhoozi yagize ati: “Ariko nizera Yezu Kristu uhora yigisha kubabarira. Kristu yarambabariye, none njye ndi nde ngo ntababarira abandi? Ndamubabariye. Tuzamurekura vuba.”
Maj. Gen. James Mugabe Birungi yahoze ayobora urwego rushinzwe iperereza rya gisirikare ruzwi nka Chieftaincy of Military Intelligence (CMI), ubu rwitwa Defence Intelligence and Security (DIS).
Yigeze kandi kuyobora umutwe w’ingabo za Uganda zirwanira mu misozi miremire, mbere yo koherezwa i Bujumbura mu Burundi, ahagarariye Uganda mu bya gisirikare.
Uyu Jenerali yatawe muri yombi muri Kanama 2025, akurikiranyweho ibyaha birimo kugambanira igihugu n’ibindi byaha bifitanye isano n’umutekano.
Ni ibyaha bifitanye isano n’iperereza ku makuru yavugaga ko hari abakozi bakuru mu nzego z’umutekano bakekwaho guhimba amakuru y’iterabwoba n’ibitero by’ibisasu kugira ngo babone amafaranga yagenewe ibikorwa by’umutekano.
Birungi kandi yashinjwaga kugambanira igihugu, gusa we ibyo byaha byose amaze igihe abihakana.



