Lt. Gen. Muhoozi Kainerugaba uri mu basirikare bakuru ba Uganda akaba n’umuhungu wa Perezida Museveni agaya abapolisi barebeye abantu bahohoteye umuhanzi Bebe Cool mu gitaramo ndetse n’abakubise umugore bamuziza gukunda Se.
Hari mu gitaramo cyateguwe n’umuhanzikazi Cindy, bamwe mu bari bitabiriye badukirikiye Bebe Cool usanzwe ari inshuti ya Museveni n’umuryango we, ubwo yari ku rubyiniro bamumisha amacupa bikekwa ko yarimo inkari.
Amakuru avuga ko Bebe Cool ajya ku rubyiniro, bamwe mu bitabiriye igitaramo bamusabye kuhava ariko arabyanga, ni bwo batangiye kumutera amacupa, abateguye igitaramo barababuza ariko ntibyakunda, polisi nayo ibabwira ko nibadahagarika aka kavuyo, igitaramo gihagarara.
Ibi ntibyashimishije Gen. Muhoozi: “Ni gute polisi ya Uganda ndetse n’abarinzi b’ibigango mu gitaramo cya Cindy bemerera abahuriga (hooligans) gutera amacupa abahanzi bakomeye ba Uganda??”
Akomeza ati: “Aba bahuriga kandi bakubise umugore (ku Munsi w’Abagore) bamuziza gukunda Museveni na Bebe Cool. Dutegereje igikorwa cyiza cya polisi ubutaha.”
Ishyaka rya Bobi Wine rirakekwaho kuba inyuma y’iki gikorwa
Bikekwa ko aba bantu bateye amacupa Bebe Cool bahawe ikiraka ngo babikore, ishyaka rya People Power rya Bobi Wine rishyirwa mu majwi kandi si ubwa mbere ribivuzweho n’ubwo ryagiye rivuga ko ari uburyo bwo kuriharabika.
Iri shyaka ryavuzweho kugira uruhare mu myigaragambyo yakozwe n’abanyeshuri ba kaminuza ya Makerere mu mpera za 2019, ngo ryishyuye amafaranga insoresore, zijya kongerera imbaraga abigaragambyaga.


