Lt Gen Muhoozi Kainerugaba uyobora umutwe w’ingabo zidasanzwe zishinzwe kurinda Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yasabye abasirikare bagenzi be gukunda abagore babo ndetse n’igihugu cyabo; nk’inzira ishoboka yo guhirwa mu buzima.
Gen Muhoozi yabigarutseho asa n’ugira bagenzi be inama, mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter akunze kunyuzaho ibitekerezo bye.
Ati: “Kuri basirikare bagenzi banjye ba UPDF. Mu buzima bwanjye nabayeho ngendera kuri code, kandi iyo code iroroshye! Mwubahe Imana ishobora byose, mukunde abagore banyu kandi murinde igihugu cyanyu! Uganda ni umubyeyi wacu twese! Tugomba kumurwanirira!”
Gen Muhoozi yibukije abasirikare bagenzi be kurwanirira igihugu cyabo, mu gihe habura iminsi itandatu kugira ngo muri Uganda habe amatora y’Umukuru w’Igihugu.
Ni amatora ababikurikuranira hafi biteze ko ashobora kurangwamo imvururu, bijyanye n’uko abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakomeje kugaragaza impungenge z’uko ashobora kuzarangwamo uburiganya.
Depite Robert Kyagulanyi uri mu bakandida Perezida biyamamariza kuyobora Uganda uri no mu bahabwa amahirwe yo guha akazi gakomeye Perezida Museveni, yakunze kugaragaza ko Perezida uriho muri Uganda afite ubwoba n’igihunga by’uko bamwe mu basirikare bashobora kumuta.
Bobi Wine yungamo ko ubwoba bwa Museveni ari bwo bwatumye ahindurira inshingano Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu we, akamugira Umuyobozi w’abashinzwe kumurinda.
Ku bijyanye n’imvururu zishobora kuba muri Uganda, Umuyobozi Mukuru wa Polisi ya kiriya gihugu, IGP Martin Ochola Okoth aganira n’itangazamakuru, yaburiye abateganya guteza imvururu ko abazabigerageza bazicuza impamvu ba nyina bababyaye.
Amatora y’umukuru w’Igihugu muri Uganda ateganyijwe ku wa 14 Mutarama.


