Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, yohereje Maj. Gen James Birungi wahoze akuriye urwego rushinzwe ubutasi bwa gisirikare (CMI) gukorera mu Burundi.
Birungi yayoboye CMI hagati ya 2022 na Mata 2025 ubwo yasimburaga kuri izo nshingano Maj. Gen Abel Kandiho, mbere yo kugirwa umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zishinzwe kurwanira mu misozi miremire.
Mbere yo kuba umuyobozi wa CMI, Birungi yari yaragiye akora izindi nshingano zikomeye mu gisirikare, zirimo no kuba umuyobozi w’umutwe w’Ingabo zidasanzwe uzwi nka Special Force Command (SFC).
Ku wa Gatatu ni bwo Gen. Muhoozi yamuhinduriye inshingano, amwohereza mu Burundi aho yagiye kuba ushinzwe ibikorwa bya gisirikare (Defence attaché) muri Ambasade ya Uganda i Bujumbura.
Birungi yasimbuye kuri izi nshingano Brig. Gen Simon Ochan utegereje guhabwa inshingano nshya.
Inshingano zo kuyobora Diviziyo y’Ingabo zirwanira mu misozi miremire yari amazeho amezi abiri yonyine zahise zihabwa Brig. Gen Paul Muwonge wari umwungirije.
Maj. Gen James Birungi yoherejwe gukorera i Burundi, mu gihe igisirikare cya Uganda hari abasirikare babiri barimo Major na Colonel kimaze iminsi gikoraho iperereza kibakekaho ibikorwa bigamije guhungabanya igihugu.
Amakuru avuga ko bariya ba Ofisiye bakuru bombi basanzwe ari abantu ba hafi b’uriya Jenerali.


