Gen Muhoozi yakiriwe n’undi mu-Perezida wa EAC

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yakiriwe na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya bagirana ibiganiro.

Gen Muhoozi usanzwe ari umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, abinyujije kuri Twitter ye yavuze ko yashyiriye Perezida Kenyatta ubutumwa bwihariye bwa se.

Ati: “Byari icyubahiro n’ibyishimo kuba hambere aha narahuriye i Nairobi n’umuvandimwe wanjye mukuru ndetse n’incuti Perezida Uhuru Kenyatta. Nanamushyiriye ubutumwa bwihariye bwa nyakubahwa Yoweri Kaguta Museveni.”

Aya magambo yari aherekeje amafoto ya Gen Muhoozi ari kumwe na Kentatta muri Perezidansi ya Kenya.

Uyu musirikare usanzwe ari n’umujyanama wa se mu bikorwa byihariye, ntiyigeze atangaza ubutumwa se yamuhaye ngo ashyire Kenyatta cyangwa ngo ahishure ibyo baganiriye.

Cyakora cyo aba bombi bahuye nyuma y’amezi abiri asuye u Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame.

Gen Muhoozi na Perezida Kenyatta kandi bahuye mu gihe Uburasirazuba bwa RDC bwugarijwe n’imirwano hagati ya M23 n’ingabo za RDC.

Ni mu gihe Perezida Kenyatta yari yaragerageje guhuriza impande zombi zihanganye mu biganiro.

RDC ishinja u Rwanda kuba ari rwo rufasha M23 na rwo rukayishinja gukorana n’umutwe wa FDLR.

Gen Muhoozi mu minsi yashize yatangaje ko hakenewe ibiganiro bigizwemo uruhare n’akarere mu gukemura ikibazo cya M23, anatangaza ko hari gahunda ya ‘Operasiyo Rudahigwa’ yo guhiga Interahamwe za FDLR.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *