HDXeOxdX0AA93td

Gen. Muhoozi yakiriye umujenerali w’Umunyamerika w’intararibonye mu butasi

Sangiza iyi nkuru

Umugaba Mukuru w’Ingabo za UPDF, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuwa Gatandatu yakiriye uwahoze ari jenerali n’umuhanga mu bya gisirikare, wasuye Uganda, anamuha incamake y’amateka y’igisirikare cya UPDF, agaragaza imikorere yacyo muri Afurika binyuze mu bikorwa byo kubungabunga amahoro no gukorana n’igisirikare cy’ibindi bihugu byo muri Afurika ndetse no hanze.

HDXeOyFXIAA7OMR

Lt Gen. (Rtd) Flynn yashimye ubuyobozi bukomeye bwa gisirikare bwa Uganda, avuga ko impinduka igihugu cyagize zatewe n’umutekano cyahawe na UPDF. Yavuze ko hamwe n’amahoro n’ubuyobozi bwiza bwa gisirikare, Uganda izakomeza iterambere ryayo.

Lt. Gen. (Rtd) Flynn ni inzobere muri Diplomacy, mu gucunga ibibazo by’igihugu, politiki y’ububanyi n’amahanga, gushyiraho ingamba, igisirikare, ubutasi, no mu zindi nzego z’umutekano w’igihugu ndetse na mpuzamahanga. Yakoze imyaka irenga 33 mu Gisirikare cya Amerika, aho yakoreye mu gisirikare kidasanzwe akora n’ubutumwa bwinshi hanze ya Amerika.

Ni we wanditse ibitabo birindwi, bibiri muri byo ni byaguzwe cyane. Afite impamyabumenyi eshatu z’icyiciro cya gatatu cya kaminuza n’impamyabumenyi y’ikirenga y’icyubahiro, kuri ubu akaba ari Umuyobozi wa Future of America, umwe mu miryango imaze igihe mu gihugu idaharanira inyungu.

5fa4da31b6c3a44786fd40a2 Defense.gov photo essay 120724 D BW835 236

Umwanya wo hejuru yakozemo ni ukuba Umuyobozi w’urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare, aho yabaye umusirikare w’ipeti ryo hejuru wa mbere mu rwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare mu gihugu. Byongeye kandi, yabaye Umujyanama wa 25 mu by’Umutekano w’Igihugu wa Perezida wa 45 wa Amerika, Donald J.Trump.

Gen. Flynn kandi yahawe ibihembo byinshi bya gisirikare n’imidari, ndetse n’ibyubahiro yahawe n’abashinzwe umutekano, abakora mu butasi, ndetse n’ibindi bihembo bihabwa abadaharanira inyungu.

Biteganijwe ko azagirana ibindi biganiro n’ubuyobozi n’abayobozi ba UPDF n’abakora mu by’uburezi muri Uganda.

HDXeOyKWkAA0TwM

Ibiganiro hagati ya Gen. Muhoozi na Flynn byabereye ku cyicaro gikuru cy’umutwe ushinzwe kurinda perezida (SFC), byitabiriwe kandi na Chief of Joint Staff, Lt Gen Jack Bakasumba na Col Allan Metso, umuyobozi wungirije w’ubutasi bwa gisirikare ushinzwe ibikorwa by’ingabo ndetse n’ububanyi n’amahanga.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *