Gen Muhoozi yasabye Museveni na Tshisekedi kumwemerera kujya kuyobora ibikorwa bya nyuma byo guhiga ADF

Sangiza iyi nkuru

Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, yatangaje ko yifuza kujya muri Congo Kinshasa kuyobora ibikorwa bya nyuma byo guhiga umutwe wa ADF, mu gihe ba Perezida Yoweri Kaguta Museveni na Félix Tshisekedi baba babimwemereye.

Gen Muhoozi mu butumwa aheruka kwandika ku rubuga rwe rwa Twitter, yavuze ko yifuza kujya kuyobora Operation Shujaa Ingabo za Uganda n’iza RDC zimazemo amezi arenga atanu.

Ati: “Abavandimwe na bashiki banjye b’abanye-Congo ntibakwiriye gutinya ADF. Ngiye kuza vuba muri RDC kuhashinga icyicaro gikuru, mu gihe ba Perezida banjye bombi Museveni na nyakubahwa Tshisekedi baba babyemeye.”

Gen Muhoozi aheruka gutangaza ko Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa mu mezi atagera kuri atanu ashize zirukanye umutwe w’iterabwoba wa ADF mu bice wari umaze imyaka irenga 22 warafashe.

Yavuze ko Umugaba w’Ingabo ziri muri w’ibikorwa bya ’Operation Shujaa, Maj Gen Kayanja Muhanga, yamumenyesheje ko ingabo ziyirimo zamaze kwirukana ADF mu bice byose bagabyemo ibitero.

Ati: “Nakiriye amakuru muri iki gitondo yaturutse kuri Maj. General Kayanja ko ADF yahunze ibice byose twagabyemo ibitero. Ni ukuvuga: Semuliki Bridge, Kambi ya Yua, Belu ya I, iya II n’iya II, Tondoli, Kainama, Boga na Tshabi.”

Gen. Kainerugaba yasobanuye ko bivuze ko UPDF na FARDC zashoboye kwirukana ADF mu birindiro yari imazemo imyaka irenga 22.

Ati: “Mu yandi magambo, mu mezi atagera kuri 5 Ingabo za UPDF na FARDC zihuriye muri ‘Operation Shujaa’ zakuye mu ADF yose mu birindiro yari ifite mu myaka irenga 22.”

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Gen Muhoozi yasabye Museveni na Tshisekedi kumwemerera kujya kuyobora ibikorwa bya nyuma byo guhiga ADF
    Hahahaha! Muhoozi agira urwenya rushimishije kabisa! Yaba atazi ko Congo imufata nk’umwanzi kubera twits ze? Igisilikari cya Kongo kivuga ko giterwa n’Urwanda mu gihe we aba avuga ko afitanye umubano wihariye n’icyo gihugu. Urumva rero icyo gihugu cyamusaba kujya kugitabara? Byaba aka wa mukiga witabaje umuturanyi we ati: “Nyabuna ntabara. Abahungu bawe baranyoneshereza” Maze uwo yitabazaga aramuseka amusubiza ati: “Kandi ari nje uboshaga”!

  2. Gen Muhoozi yasabye Museveni na Tshisekedi kumwemerera kujya kuyobora ibikorwa bya nyuma byo guhiga ADF
    Hahahaha! Muhoozi agira urwenya rushimishije kabisa! Yaba atazi ko Congo imufata nk’umwanzi kubera twits ze? Igisilikari cya Kongo kivuga ko giterwa n’Urwanda mu gihe we aba avuga ko afitanye umubano wihariye n’icyo gihugu. Urumva rero icyo gihugu cyamusaba kujya kugitabara? Byaba aka wa mukiga witabaje umuturanyi we ati: “Nyabuna ntabara. Abahungu bawe baranyoneshereza” Maze uwo yitabazaga aramuseka amusubiza ati: “Kandi ari nje uboshaga”!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *