Umugaba Mukuru w’Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, kuri uyu wa Gatatu yashyizeho umukuru w’ubutasi bwa gisirikare mushya.
Uwahawe izi nshingano nk’uko umuvugizi w’agateganyo w’ingabo za Uganda, Major Chris Magezi yabitangaje, ni Maj Gen Richard Otto.
Uyu Jenerali yasimbuye kuri izi nshingano Maj Gen James Birungi wari umaze igihe akuriye ubutasi bwa gisirikare muri Uganda.
Birungi yahise agirwa umuyobozi wa Diviziyo y’Ingabo za Uganda zishinzwe kurwanira mu misozi miremire; inshingano yabisikanyeho na Otto.
Inshingano Birungi yahawe kandi zisobanuye ko yanahise aba umuyobozi w’ibikorwa bya gisirikare byo guhashya ibyihebe bya ADF bizwi nka Operation Shujaa Ingabo za Uganda zifatanyamo n’iza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.


