Gen Muhoozi yasoje Operasiyo yaherukaga gushingwa na Museveni

Sangiza iyi nkuru

Guverinoma ya Uganda yatangaje ko yamaze kwakira abaturage bayo barenga 200 bari baraheze muri Sudani kubera intambara ikomeje kubera muri iki gihugu.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane ni bwo aba Bagande 211 bageze ku kibuga cy’indege cya Entebbe bakubutse muri Ethiopia, aho buririye indege bavuye muri Sudani.

Ku kibuga cy’indege bakiriwe n’umujyanama mukuru wa Perezida Yoweri Museveni ku bikorwa byihariye akanaba umuhungu we, Gen Muhoozi Kainerugaba.

Ni Gen Muhoozi waherukaga guhabwa inshingano na se zo kuyobora igikorwa cyo gucyura bariya baturage afatanyije n’Urwego rushinzwe umutekano wo hanze ya Uganda (ESO) cyo kimwe n’abasirikare bo mu mutwe udasanzwe (SFC).

Abo Uganda yacyuye biganjemo abadipolomate, abanyeshuri ndetse n’abakoreraga ibikorwa by’ubucuruzi muri Sudani.

Abagande 271 ni bo bari baraheze muri Sudani nyuma y’uko imirwano yari imaze kubura hagati y’Ingabo z’iki gihugu n’umutwe wa RSF.

Ni imirwano yatangiye ku wa 15 Mata, kuri ubu ikaba imaze kugwamo ababarirwa muri 420 mu gihe abarenga 3700 bayikomerekeyemo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *