Gen Muhoozi yavuze umutwe wari ushatse kwivugana Gen Katumba Wamala

Sangiza iyi nkuru

Lt Gen Muhoozi Kainerugaba, Umugaba w’Ingabo za Uganda zirwanira ku butaka akanaba umuhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni, yatangaje ko ibyihebe byo mu mutwe wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda ari byo byari bishatse kwivugana Gen Katumba Wamala.

Gen Muhoozi yemeje aya makuru abinyujije kuri Twitter ye.

Ati: “Mu minsi ine ishize uwiyita Colonel Atochon, Umuyobozi w’umutwe w’inyeshyamba zagabye igitero ku basirikare bacu muri Zombo muri Werurwe umwaka ushize yayamanitse kuri UPDF.”

Iki gitero cyo muri Zombo Gen Muhoozi yavugaga cyaguyemo abantu 18 barimo abasirikare batatu ba Uganda, nyuma y’uko abari bitwaje intwaro gakondo bari bateye ibirindiro by’ingabo za Uganda mu karere ka Zombo.

Gen Muhoozi yunzemo ko uriya Colonel yayamanitse “mbere y’iminsi mike umutwe w’iterabwoba wa ADF wagabye igitero kuri Gen Katumba ujanjaguwe na Polisi ya Uganda”, ashimangira ko Uganda ari igihugu gikomeye.

Uyu mutwe wa ADF usanzwe ufire ibirindiro mu mashyamba ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse wihishe inyuma y’ibitero byirirwa bitwara ubuzima bw’abanye-Congo batuye muri BĂ©ni no mu ntara ya Ituri.

Mu gitondo cy’itariki ya 01 Kamena ni bwo abagizi ba nabi batahise bamenyekana bagabye igitero ku modoka yari itwaye Gen Katumba Wamala usanzwe ari Minisitiri wa Uganda w’Umurimo n’Ubukerarugendo, bica umukobwa we Brenda na Sgt Haruna Kayondo wari umushoferi we.

Uyu mujenerali w’inyenyeri enye yarashwe amasasu menshi ku maboko, gusa ku bw’amahirwe Imana imuha amahirwe ya kabiri nk’uko yabitangaje mu muhango wo gushyingura umukobwa we.

Kuva mu kwezi gushize Polisi yatangiye gushakura hasi kubura hejuru abakekwaho gushaka kwivugana uriya musirikare, ku buryo iperereza ryasize abatari bake batawe muri yombi mu gihe bane muri bo barashwe na Polisi.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *