Ngendanganya Generose, ni umwe mu bagore bo mu giporisi cy’u Burundi, ufite ipeti ryo hejuru, yabaye umusirikare anarwana urugamba rw’ishyamba.
Gen. Generose Ngendanganya, ni umwe mu bagore babiri gusa bafise ipeti rya jenerali mu gipolisi cy’u Burundi, mu buyobozi akaba ari umuyobozi mukuru w’ubutegetsi Ushinzwe no kubungabunga umutungo (la Directrice Générale de l’Administration et Gestion) mu gipolisi cy’u Burundi.
Mu kiganiro yagiranye na BBC, Gen. Ngendanganya avuga ko yamaze imyaka igera ku 10 ari inyeshyamba, ati “Natangiye ndi umukozi wa Leta, mu 1993 intambara itangiye, ngira igitekerezo cyo kujya iy’iy’ishyamba nuko ndagenda mu barwanyi mu 1995, ngumayo nagarutse mu 2005 ubwo habaga amasezerano yo guhagarika intambara”.
Akomeza avuga ko nubwo yagiye muri polisi, ko ipeti afite CP ( commissaire principal ) mu gipolisi, ringana na General de brigade mu gisirikare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu buzima busanzwe avuga ko iyo ageze mu rugo, ajya mu nshingano z’urugo nk’uko abandi bagore bose bazijyamo, yita ku bana n’umugabo we.
Ati “ iyo ndi imuhira mba mpari nk’umubyeyi, nk’umugore, nkora akazi gasanzwe, nkakora, nkareba ko abana bameze neza, kuko mfite n’abana bakiri bato, hari abakiga muri pirimeri, ndabafasha,… hanyuma no guteka ndanateka kuko ndanabikunda kandi n’umugabo araroherwa iyo abiriye”.
Uyu mubyeyi avuga ko mu buzima busanzwe, iyo ari mu bandi bagore, atabangamirwa cyangwa na we ngo yumve adasanzwe kubera ipeti afite, ahubwo ko bahanahana ibitekerezo byubaka sosiyeti.
Ati “Abandi bagore mu mibanire yacu, barambona ko ndi umujenerali, ariko baranyegera nta kibazo, bakaza nkabafasha, tugafashanya, icyo mfite nkabaha, nkabafasha tugafashanya”.
Mu mwaka wa 2005 nibwo habayeho amasezerano yo kuvanga ingabo mu Burundi, ubwo ishyaka n’ubu riri ku butegetsi CNDD- FDD ryari rimaze gufata ubutegetsi, Ngendanganya na we yari mu barwanyi baryo bafashe igihugu nyuma yo kumara imyaka 10 mu ishyamba.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philippe/Bwiza.com


