Ibi ni ibitangazwa na Claver Mbonimpa, aho Leta y’u Burundi yishimira imyaka 2 ishize, hapfubye Coup d’Etat, nk’umwe mu baharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu avuga ko atari itariki yo kwishimira habyinwa intsinzi ahubwo ko yakabaye iy’agahinda bitewe n’ibyahangirikiye n’abantu bakahatakariza ubuzima.
Ku itariki ya 13 Gicurasi 2017, nibwo Abarundi bazindukiye mu mihanda bishima ko kudeta yapfubye, abaturage barangajwe imbere n’abayobozi batandukanye, ibyapa mu ntoki bamagana uwo ari we wese washaka gufata ubutegetsi ku ngufu.
Claver Mbonimpa umuyobozi wa APRODH, Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’ubw’abafungwa n’abagororwa by’umwihariko, avuga ko iyi tariki yakagombye kuba iy’akababaro amarira n’agahinda ku Barundi bose bakunda igihuu cyabo.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aganira na radiyo Ijwi rya Amerika, yagize ati: “Ni itariki itwibutsa amakuru yabaye mu mujyi wa Bujumbura, aho abagerageje guhirika ubutegetsi bikanga, hakurikiyeho ibikorwa by’ubwicanyi no gusenya amashyirahamwe amwe n’amwe, ndagirango nkubwire ko hari abasirikare benshi bapfuye, twebwe rero kuvuga ngo barimo kubyina intsinzi ni uburenganzira bw’umwe wese ariko ni ukureba iyo ntsinzi iyo ari yo, mbe batsinze ba nde ko bose ari Abarundi gusa barimo barababara abandi barimo kwinezeza”
Arakomeza avuga ko atari igihe cyo kubyina intsinzi ahubwo ko cyari igihe cyo gushaka ikibazo kiri imbere mu Burundi, “Aho gufata umwanzuro w’ikibazo cy’u Burundi bati reka tubyine intsinzi, njye navuga ko ari intangiriro y’ibikorwa bibi birimo kubera i Burundi”.
Mu gihe ishyaka CNDD FDD riri ku butegetsi risaba ko itariki ya 13 Gicurasi, yashyirwa ku rutonde rw’iyindi minsi mikuru i Burundi bizihiza, Claver avuga ko mu Burundi atari ubwa mbere hari habaye ihirikwa ry’ubutegetsi, Ati “ndumva atari itariki Abarundi bagomba kuzajya bibuka, ese yazaniye iki abarundi, yakoze iki ku buryo bayifata nk’urwibutso kuri bo, icyo mbona yazaniye Abarundi ni amarira gusa”.
Leta irashaka kuzajya yizihiza uyu munsi mu munezero banabyina intsinzi, Claver arakomeza avuga ko atariko we abyumva, Ati “ntacyo Abarundi bawibukiraho, nta wakwifuza guhora yibuka amaganya, ahubwo ibintu byiza nibwo twakabaye twibuka”.
Itariki ya 13 Gicurasi 2015, inkuru yakwiriye isi yose ko Perezida Nkurunziza yahiritswe ku butegetsi na Gen Niyombare abifashijwemo na bagenzi be b’abasirikare n’abapolisi, umugambi uza kubapfubana.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


