Si rimwe si kabiri, ubutegetsi mu Burundi buhirikwa, ariko uheruka gushaka gusomera kuri iyo nkongoro ntiyahiriwe n’urugendo, nta wundi ni Gen Godefroid Niyombare, uri mu mashyamba ateganya uko yazashyira mu bikorwa umugambi we udafatwa kimwe na bose.
Bamwe bamubonamo nk’intwari yari igiye guhangamura Perezida Pierre Nkurunziza bashinja kwizirika ku butegetsi, abasanga bagikeneye Nkurunziza bakamubona nk’umwanzi udakwiye kubaho, Niyombare yasobanuye urugamba yari atangiye n’uko rwaje kumutsinda.
Nubwo bimeze gutyo Niyombare yemeza ko igikorwa cyo guhirika ubutegetsi kitari mu nyungu ze, ahubwo cyari mu nyungu z’Abarundi nkuko yabitangarije ikinyamakuru Jeune Afrique baganiriye mu ntangiriro za Gicurasi 2017.
Sinashatse gufata ubutegetsi nashakaga kubushyira mu maboko y’abaturage
Niyombare ngo ntiyigeze ashaka kwicuza kuri icyo gikorwa, ariko ngo n’ubundi umugambi we ntiwarangiye.
Abisobanura atya « Sinigeze nshaka gufata ubutegetsi, ahubwo ibinyuranye n’ibyo nashakaga kubushyira mu biganza by’abaturage, kugira ngo abanyapolitiki bakore akazi kabo mu bwisanzure.

Iki kiganiro Jeune Afrique yagiranye na Niyombare cyongeye kumuha ijambo yaherukaga tariki ya 13 Gicurasi 2015, atangaza uko yafashe igihugu ariko ubutegetsi bukaba buri mu biganza by’abaturage, ariko bwaje kumucika abireba.
Gutsindwa yemeza ko byagizwemo uruhare n’uwari Minisitiri w’ingabo, Gen Pontien Gaciyubwenge yemeza ko yabagambaniye.
Umuryango mpuzamahanga usobanukirwe n’ibyo twakoze
Niyombare asaba Umuryango mpuzamahanga gusobanukirwa n’igikorwa yafatanyije na bagenzi be cyo guhirika ubutegetsi.
Ati “Ndifuza ko Umuryango mpuzamahanga wumva neza impamvu twabikoze. Niba naramaze imyaka 10 y’ubuzima bwanjye mu mashyamba mu ntambara , ni uko nari ngamije umunsi umwe kubona leta ikwiye, atari ubutegetsi budakurikije amategeko”.
“Guhera mu mwaka wa 2015, nagarutse kenshi ku bigerera kwa Nkurunziza mbabwira ko abaturage batifuza manda ya gatatu ye, ariko ntibyitaweho”.
Niyombare kandi yari yahamagariwe ku buyobozi bw’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR), nyuma agirwa ambasaderi muri Kenya mbere y’ibibazo byabaye mu Burundi, nabyo ntiyabyakiriye neza.
Kimwe mu byabiteye ngo mbere yari umuntu wa hafi wa Nkurunziza, ndetse mbere yari umwe mu bamugiraga inama mu by’umutekano, mbere y’uko ahawe inshingano zo kuba umugaba mukuru w’ingabo, ibyo byose ngo byagiye bigana irudubi ubwo yashakaga kwiyongeza manda ya gatatu mu mpera za 2014.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Ati “Kugira ngo yiyegereze umuryango mpuzamahanga, yitandukanyije n’abantu bakomeye bakoranaga, komiseri wa Polisi, Alain-Guillaume Bunyoni, yamugize umuyobozi w’ibiro bye, Gen Adolphe Nshimirimana amugira umuyobozi w’urwego rw’igihugu rushinzwe iperereza (SNR), nanjye anyohereza i Nairobi ngo njye gusimbura Nshimirimana”.
Iyo myanya yahinduwe by’ikubagahu gutyo ngo hari benshi babyibajijeho , harimo abo mu nzego zitandukanye n’abo mu ishyaka rya Nkurunziza (CNDD-FDD) .
Icyo gihe ngo bandikiye perezida Nkurunziza ko yaba muri CNDD-FDD no mu ngabo z’igihugu batiyumvisha ibyo bakoze muri izo mpinduka. Inyandiko ibigaragaza Niyombare yayihaye Nkurunziza mu biganza.
Umusirikare yanyibiye ibanga ko masaha 48 mba nishwe
Ibyo yatangaje byatumye ahabwa akato, Nkurunziza yahise ategura inama na we[Niyombare] yagombaga kwitabira bukeye bwaho, nyamara ngo ntiyabereye igihe yabereye, gusa yitabiriwe n’abandi basirikare bakuru barindwi, icyo gihe yumvise ibintu bidasanzwe. Nibwo umwe mu basirikare yanyombokaga akaza kumumenera ibanga.
Ati “ Umwe mu bari bayirimo yaje iwanjye arambwira ati ‘ Ni inshuro ya nyuma nje iwawe. Sinizeye ko uba ukiriho mu masaha 48″.

Nagumye iwanjye mpebera urwaje
Icyo gihe yahise yeguzwa ku nshingano ze, nta mpamvu azi. Yari afite impungenge ko ibintu bigenda nabi, yagumye iwe ategereje ikiba. Hari benshi bagerageje kumwiyungaho ariko bifata ubusa.
Perezida Nkurunziza amaze gutangaza ko aziyamamariza kuyobora igihugu tariki ya 25 Mata ngo byabaciyemo ibice, bamwe bategura kumuhirika kugeza ubwo babigerageje tariki ya 13 Gicurasi 2015, Nkurunziza yagiye mu nama y’abaperezida i Arusha muri Tanzaniya.
Icyo gihe Niyombare yari mu rugo arinzwe n’abasirikare bakuru bane ariko bari inshuti ze, icyo gihe yanakoranaga n’absirikare benshi muri batayo nyinshi. Mu gikorwa cyo guhirika ubutegetsi ariko batamennye amaraso.
Urugamba rwo gufata ubutegetsi bagenzuye intwaro n’ingabo bafite
Icyo gihe ngo bari bafite ingabo zifite intwaro zigizwe n’Abahutu n’Abatutsi, abato n’abakuru.
Ati “ Twari dufite imodoka z’intambara (blindés) ebyiri. Tariki ya 13 Gicurasi twaahurije hamwe ingabo , tugenzura ingabo n’ibikoresho dufite, twahise duhamagara indi mitwe ngo tubahe ikimenyetso. Ni ku iteme rya Musaga hatangiriye urugamba. Ubundi tuboneza mu mujyi twihuse”.
Umugambi wabo waje kuburizwamo ubwo ingabo zagombaga gufata ikibuga cy’indege zatangiye gusubira inyuma. Imodoka zagombaga kubatiza umurindi nazo zahagaritswe n’abari bakomeye kuri Nkurunziza.
Bukeye bwaho tariki ya 13 Gicurasi, nimugoroba bahuriye hamwe bareba uko bakwigarurira radiyo y’igihugu, nabwo bukeye bwaho baje guhura n’ingabo zikomeye kuri Nkurunziza.
Uburyo Pontien Gaciyubwenge yabagambaniye bikomeye
Pontien Gaciyubwenge yagombaga guhuza ibikorwa , ariko mu ntangiriro ngo bamuheje mu byo bateguraga, ariko mbere barigeze kubivuganaho. Imyitwarire ye icyo gihe yatumaga bamubonamo umugambanyi.
Niyombare ati “Umwe mu nshuti ze yanyemereye nyuma ko yagiye kwa Perezida mbere yuko ajya mu nama muri Tanzaniya, ibaze ko yari yamaze kwerura iby’umushinga wacu… »
Umujenerali w’inshuti yanjye yambwiye ko yafashwe
Mu gitondo cyo ku wa 14 na 15 Gicurasi, icyo gihe bavuye ku kicaro gikuru, batangira gutatanira mu mujyi wa Bujumbura, mu matsinda y’abantu babiri kugera kuri bane.
“Tariki ya 15 mu gitondo, nakiriye telefoni impamagara y’inshuti yanjye Gen Cyrille Ndayirukiye, wari umujyanama mu biro bya Minisitiri w’ Ingabo ambwira ko yagambaniwe akaba agoswe n’ingabo zikomeye ku butegetsi”.
Amakiriro yari uguhunga gusa, uko yihishe
Icyo gihe Niyombare yatangiye guhunga yaciye mu Majyepfo ya Bujumbura, kuko abasirikare bari bamuzi bagendaga bamusuhuza bakareka akagenda.
“Nahise njya mu gace narerewemo nkiri umwana, Kamenge aho nari nzi aho nshobora kwihisha. Nahamaze iminsi ibiri, mu gihe abandi mu mujyi barimo kwishimira urupfu rwanjye, rwari rwatangajwe n’ibiro bya perezida”.
Aho yahavuye yerekeza mu misozi miremire yo muri Bujumbura Rural (mu cyaro), nyuma y’iminsi itanu yashoboye guhunga yambutse ikiyaga cya Tanganyika.
Asoza icyo gice agaragaza ko mu myaka 10 yamaze mu ishyamba yatumye amenyana n’abantu batandukanye barimo imitwe nka Maà¯-Maà¯.
Ibyo gufashwa n’u Rwanda yabihakanye yivuye inyuma, avuga n’uko atifuza Nkurunziza ku butegetsi.
Ibindi ni mu nkuru itaha…
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Ntakirutimana Deus/Bwiza.com


