Umuyobozi w’Ingabo za Kenya ziheruka koherezwa kugarura amahoro muri Congo Kinshasa, Maj. Gen Jeff Nyagah, yasuye ku irasaniro Ingabo z’icyo gihugu (FARDC) aho zikomeje guhangana n’inyeshyamba za M23.
Maj Gen Nyagah yasuye Ingabo za Congo ku rugamba ku wa Kane tariki ya 17 Ugushyingo 2022.
Uyu musirikare yari aherekejwe na bagenzi be bo mu ngabo za Congo Kinshasa barimo Lt. Gen Mbangu Marcel usanzwe ari Umuyobozi wa zone ya gatatu y’Ingabo za Congo na Gen. Maj Chico Tshitambwe usanzwe ari Umugaba Mukuru wungirije wa FARDC ushinzwe ibikorwa bya gisirikare.
Igisirikare cya Kenya cyatangaje ko gusura Ingabo za Congo ziri ku rugamba kwa Maj Gen Jeff Nyagah, byari mu rwego rwo kuzongerera morali mu bikorwa zihanganyemo n’imitwe yitwaje intwaro zirimo.
Major General Nyagah yijeje bagenzi be bo mu ngabo za Congo bayoboye urugamba ko Ingabo za Kenya ko ziteguye kurinda ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma, ibikorwa remezo by’ingenzi biri muri uriya mujyi ndetse no gukomeza gukora amarondo mu rwego rwo kurinda abanye-Congo bavuye mu byabo.
Amakuru avuga ko agace uriya musirikare yasuye ari aka Kibumba, kamwe mu two umutwe wa M23 ku wa Gatatu w’iki cyumweru watangaje ko wigaruriye.
Bivugwa ko muri Kibumba kuri uyu wa Kane hongeye kubera imirwano ikomeye hagati ya M23 na FARDC yasize Ingabo za Congo ngo zisubije aka gace. Ni nyuma y’ibitero by’indege y’intambara yo mu bwoko bwa Sukhoi-25.
Kugeza ubu uruhande rwa M23 ntacyo ruratangaza kuri aya makuru yatanzwe n’inzego z’umutekano muri Congo Kinshasa.






