Abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari, bihaye igihe cy’imyaka ibiri ngo babe bamaze gushyira iherezo ku mitwe yitwaje intwaro yayogoje akarere.
Gushyira iherezo kuri iyi mitwe biri mu bikubiye mu myanzuro yafatiwe mu nama yabahurije i Bujumbura ku wa kabiri tariki ya 06 Nyakanga.
Ni inama yitabiriwe n’abakuriye ubutasi bwa gisirikare mu bihugu by’u Rwanda, Uganda, Tanzania, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Rwanda muri iyi nama yabaga ku nshuro yayo ya kane rwari ruhagarariwe na Brig Gen Vincent Nyakarundi ukuriye iperereza rya gisirikare mu gisirikare cy’u Rwanda (RDF).
Mu myanzuro yafatiwe muri iyi nama harimo kuba mu gihe cy’imyaka ibiri imitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo izaba yamaze gushyirwaho iherezo, nk’uko byatangajwe na GĂ©nĂ©ral-Major IldĂ©phonse Habarurema ukuriye iperereza mu gisirikare cy’u Burundi.
Gen Habarurema yavuze ko hagomba gushyirwaho Komisiyo Ihuriweho n’ibihugu byose byitabiriye iriya nama yo gukurikirana ishyirwa mu bikorwa by’iriya gahunda yo kurangiza burundu ikibazo cy’imitwe yitwaje intwaro, ikazaba ifite icyicaro i Goma muri Congo Kinshasa.
Imitwe yitwaje intwaro ikorera mu mashyamba ya Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo ihangayikishije cyane akarere, cyane ibihugu by’u Rwanda, u Burundi, Uganda na Repububulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nk’u Rwanda ruracyahangayikishijwe n’imitwe itandukanye irimo nka FDLR igizwe ahanini n’abasize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi, RUD-Urunana na FLN ikunze kugaba ibitero iturutse mu gice cy’amajyepfo; n’ubwo hari bamwe mu barwanyi b’iyi mitwe bagiye bafatwa bagashyikirizwa ubutabera bwa gisirikare.
U Burundi ku rundi ruhande bwo buhangayikishijwe n’imitwe ya RED-Tabara na FNL ikunze kubugabaho ibitero iturutse mu mashyamba ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni na ko kandi Uganda na Congo Kinshasa bahangayikishijwe cyane n’umutwe wa ADF wayogoje Ituri, ndetse n’indi mitwe itandukanye y’abanye-Congo ikorera muri kiriya gihugu.


