Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, kuri uyu wa Kane yakiriwe anagirana ibiganiro na Perezida William Ruto wa Kenya.
Kabarebe ubwo yakirwaga muri Perezidansi ya Kenya yari aherekejwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Ernest Rwamucyo.
Perezida Ruto abinyujije ku rubuga rwe rwa X rwahoze rwitwa Twitter, yavuze ko we na Gen (Rtd) Kabarebe usanzwe ari n’intumwa yihariye ya Perezida Paul Kagame bagiranye “inama itanga umusaruro ishimangira umubano ukomeye kandi uri gukura hagati y’ibihugu byacu byombi.”
Yakomeje agira ati: “Ibiganiro byacu byibanze ku ngingo nyinshi z’ibihugu byombi ndetse n’akarere, twiyemeza guhuriza hamwe umuhate mu gushimangira ubufatanye mu mahoro n’umutekano, ubucuruzi ndetse no kwishyira hamwe kw’akarere.”
Perezida William Ruto yashimangiye ko Kenya n’u Rwanda ari abafatanyabikorwa bakomeye mu guteza imbere umutekano n’iterambere mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba.


