20250225_132915

Gen (Rtd) Kabarebe yakomoje ku bihano Amerika yamufatiye

Sangiza iyi nkuru

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Gen (Rtd) James Kabarebe, yanenze amahanga akomeje gukangisha u Rwanda kurufatira ibihano, agaragaza ko Umuryango Mpuzamahanga ari wo wakabihawe.

Kabarebe yabigarutseho kuri uyu wa Kabiri, ubwo yagezaga ikiganiro ku bagize ihuriro ry’imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda.

Ni ikiganiro yatanze nyuma y’iminsi mike Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimufatiye ibihano, zimushinja kuba ari we uri mu mutima w’ubufasha u Rwanda ruha umutwe wa M23 urwanya ubutegetsi bwa RDC.

Amerika kandi n’ibihugu bitandukanye bishinja u Rwanda kugira uruhare mu guhungabanya umutekano wo mu burasirazuba bwa Congo, kuko ngo usibye kuba rushyigikiye M23 runafite muri kiriya gihugu ingabo zirwana ku ruhande rw’uriya mutwe.

U Rwanda kandi rushinjwa gusahura umutungo kamere wa Congo ndetse no gukorera ibyaha bitandukanye ku butaka bw’iki gihugu, ibyo rwo rutahwemye gutera utwatsi.

Gen (Rtd) Kabarebe yagaragaje ko ibibazo biri muri RDC bitangirira ku cyitwaga ZaĂŻre, aho nyuma y’urupfu rw’uwari Minisiteri w’Intebe, Patrice Lumumba igihugu cyahise gitangira kujya mu bibazo bya Politiki ndetse n’imitwe yitwaje intwaro igatangira kuvuka ubwo.

Yavuze ko ubuyobozi bwa Congo muri iyo myaka bwagiye bubiguramo uruhare, kugeza mu gihe cy’ubutegetsi bwa Mobutu wemereye impunzi zivanzemo na EX-FAR kwinjira muri Zaire zifite ibitwaro bikomeye, ndetse bakabatuza ku mupaka mu gihe abahungiye mu bindi bihugu nka Tanzania, bambuwe intwaro ndetse bajyanwa kure y’imipaka.

Kabarebe yagaragaje ko Umuryango Mpuzamahanga na wo wagize uruhare mu bibazo byo hakurya, kuko utigeze ugira icyo ukora ngo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda ngo bamburwe intwaro; mbere yo gushinga umutwe wa FDLR.

Yavuze ko iyi FDLR n’Umuryango Mpuzamahanga ari bo bakabaye baryozwa ibibera mu burasirazuba bwa RDC aho kuba u Rwanda.

Ati: “Niba hari ukwiye gufatirwa ibihano kubera ibibera mu burasirazuba bwa Congo, Umuryango Mpuzamahanga ni wo wagahanwe mbere kubera imikoranire ufitanye n’abajenosideri ba FDLR.”

Kabarebe kandi yateye utwatsi ibishinjwa u Rwanda byo kuba rwarateye Congo, avuga ko icyo rwakoze ari ugufata ingamba z’ubwirinzi nyuma yo kumenya ko hari umugambi wa RDC n’u Burundi wo kurutera.

Ati: “U Rwanda ntirwigeze rufata umugambi wo gutera RDC. Tshisekedi na Ndayishimiye bakimara gutangaza gahunda yo gutera u Rwanda narwo rwakajije ingamba z’ubwirinzi.”

Kabarebe yashimangiye ko “akagambane k’umuryango mpuzamahanga ntabwo kaduca intege ahubwo katwongera imbaraga. Intwaro ya mbere ni ugushyira hamwe ntawe usaba uburenganzira bwo kuvugira igihugu cye”.

Abagize imitwe ya politiki bashimangiye ko bashyigikiye Perezida Paul Kagame n’Ingabo z’u Rwanda RDF, banamagana umugambi wa Congo n’u Burundi wo gutera u Rwanda.

Basabye kandi ko Perezida Félix Tshisekedi ahagarika imikoranire na FDLR, ndetse bamagana ibihugu by’amahanga bisabira u Rwanda ibihano aho kwita ku muzi w’ikibazo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *