Rtd. Brig. Gen. Frank Rusagara Kanyambo yarijijwe n’amagambo ya muramu we, Col. Tom Byabagamba wavuze ko atashoboraga kwanga Perezida Kagame yabereye umurinzi imyaka myinshi.
Mu iburanisha ryo kuri uyu wa 12 Nzeri,Col. Tom Byabagamba wahoze akuriye abarinda Perezida Paul Kagame (Republican Guard) yakomeje kwiregura mu rukiko rw’ubujurire.
BBC yari mu rukiko ivuga ko Gen. Rusagara yaturitse akarira yumvise amateka yasubirwagamo na Col Byabagamba avuga uko yabanye na Perezida Paul Kagame mu byiza no mu bibi.
Col. Byabagamba arajuririrra igifungo cy’imyaka 21 kuri Byabagamba na 20 kuri Rusagara wigeze kuba perezida w’urukiko rwa gisirikare mu Rwanda.
Yiregura ku cyaha cyo kwangisha ubutegetsi rubanda, Col Byabagamba yagarutse ku mateka ye agaragaza ko atigeze yanga Paul Kagame yari ashinzwe kurinda.
Yagiye avuga uko yabanye na Kagame mu buzima bubi n’ubwiza mu myaka 20, kuva mu ntangiriro z’urugamba rwo kubohoza u Rwanda ndetse na nyuma yaho.
Yagize ati: “Ntiwabana n’umuntu iyo myaka yose ngo umwange”.
Col Byabagamba n’umwunganira Maitre Valery Gakunzi bongeye kugaragaza ko mu mpamvu zikomeye zatumye ajurira ari uko yahamijwe ibyaha nta bimenyetso.
Bavuga ko ibyaha yahamijwe n’urukiko rukuru byashingiwe ku buhamya bw’ubuhimbano, ndetse ko umwe mu batangabuhamya Col. David Bukenya yahakanye inyandikomvugo y’urukiko.
Ibyaha yahamijwe byo kwangisha rubanda ubutegetsi, gusebya ubutegetsi ari umuyobozi no guhisha ibimenyetso ngo yabikoze ari mu butumwa bw’amahoro i Darfour muri Sudan.
Umushinjacyaha wa gisirikare Capt. Faustin Nzakamwita yanzura, yavuze ko ibimenyetso bishinja Col Byabagamba byatanzwe bihagije.
Bityo, yasabye kobe urukiko rw’ubujurire gukomeza kumuhamya ibyaha ashinjwa, kugumishaho igihano yari yarahawe ndetse no kwamburwa impeta za gisirikare.
Yanzura Col Byabagamba ari imbere y’abacamanza yagize ati: “Nyakubahwa mucamanza nshobora kuba ndi imbere yanyu nikoreye imyaka 20, mukagira ngo nkeneye ubufasha kubarenza. Ariko nimwe mukeneye ubufasha bwo gutanga ubutabera.”
[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”Izindi nkuru wasoma” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”4″ style=”list” align=”none” withids=”” displayby=”recent_posts” orderby=”rand”]
Biteganyijwe ko Gen. Rusagara ari we uri bukomeze kwiregura kuri uyu wa 13 Nzeri 2019.


