Gen. w’Umunyamerika akurikiranweho n’ubutabera bw’u Bufaransa ibyaha by’iyicarubozo no gufunga binyuranyije n’amategeko

Sangiza iyi nkuru

Umucamanza wo mu Bufaransa yahamagaje uwahoze ari umuyobozi wa gereza ya Guantanamo, Gen (Rtd) Geoffrey Miller, w’Umunyamerika, ngo azitabe urukiko kuwa 01 Werurwe, ngo yisobanure ku byaha ashinjwa byo kurebera iyicarubozo nk’uko byatangajwe n’umwe mu batanze ikirego avugana na France24 kuri uyu wa Kane.

Umunyamategeko, William Bourdon, wunganira Mourad Benchellali, wigeze gufungirwa muri iyi gereza ya Guantanamo, yavuze ko Gen. Miller ategerejwe mu rukiko kuwa 01 Werurwe ku isaha ya saa yine za mu gitondo ngo yiregure ku cyaha cyo kurebera iyicarubozo ryakorewe Benchallali no kuba yarafunzwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Gen. John Abizaid, commander, U.S. Central Command and Gen. Geoffrey Miller, deputy commander for detainee operations, Multi-National Force-Iraq during the full committee hearing on the allegations of mistreatment of Iraqi prisoners.

Uyu munyamategeko avuga ko atari yizeye ko Gen Miller yazitaba urukiko kuko ngo abantu bakomeye muri Amerika baba abasivili cyangwa abasirikare banga kugira ibyo babazwa n’abacamanza b’abanyamahanga.

Iyi nkuru ikomeza ivuga ko Benchallali ndetse na mugenzi we w’Umufaransa wundi, Nizar Sassi, bafungiwe muri iyi gereza yamamaye hagati y’2002 na 2004. Bari bamaze igihe basaba ubutabera bw’u Bufaransa gukurikirana Gen. Miller kuri ubu wavuye mu gisirikare, akaba yarahoze ari we uyobora gereza ya Guantanamo kuva mu 2002 kugeza mu 2004.

Mu kwezi kwa kane umwaka ushize, urukiko rw’ubujurire rwa Paris rwemeye ibyo abareze basaba, rusaba Gen Miller kuzitaba akisobanura.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *