Umugaba Mukuru w'Ingabo zirwanira ku Butaka za Nigeria, Lt. Gen. Waidi Shaibu, yashimangiye ko ari ngombwa ingamba zo guteza imbere ikoranabuhanga rya Afurika no gukomeza ubushobozi bwo gukora bw’inganda Zikora ibikoresho bya gisirikare kugira ngo bigabanye gushingira ku bikoresho bya gisirikare biva ibwotamasimbi no kongera umutekano w’umugabane.
Iyi ni yo ntego nyamukuru yo gusura ikigo cy’u Rwanda gikora ibikoresho bya gisirikare, “Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO)” i Kigali, kuri uyu wa Gatatu, itariki ya 21 Ukwakira 2026 mu rwego rw’uruzinduko rwe rw’akazi amazemo iminsi mu Rwanda.
Gen. Waidi yakiriwe n’Umuyobozi Mukuru wa REMCO, Emile Rugambajye, yakoze areba ibijyanye n’ubushobozi bw’iki kigo, agaragaza akamaro gakomeye ko guhanga udushya muri Afurika, iterambere ry’ikoranabuhanga ndetse n’ubushobozi bw’inganda mu kubaka sisitemu z’ubwirinzi zirambye.
Ibi bishimangira ko ibihugu bya Afurika bikeneye kongera ubunararibonye, gushora imari mu bushakashatsi n’iterambere, no gushimangira ubufatanye mu ikoranabuhanga hagamijwe gukemura ibibazo by’umutekano by’iki gihe.
REMCO ni sosiyete yashinzwe na Leta y’u Rwanda mu 2018, ikora imashini, ibikoresho bitandukanye, spare parts, ibyuma byubaka n’ibikoresho bya gisirikare (nk’imbunda n’ibindi bikoresho bya gisirikare) mu rwego rwo kugabanya ibituruka hanze no guteza imbere inganda mu Rwanda.
Iterambere ry’ubushobozi bw’inganda ryerekana ubushobozi bwa Afurika bwo guteza imbere ikoranabuhanga ry’ingenzi, kongera umusaruro w’ibikorerwa ku mugabane, no kugabanya buhoro buhoro gushingira ku masoko y’amahanga.
Uru ruzinduko rwa Gen. Waidi kandi rwagaragaje akamaro k’ingamba zo kongerera ubushobozi inganda za gisirikare za Nigeria, cyane cyane binyuze mu bigo nka Defence Industries Corporation of Nigeria (DICON) nk'uko bitangazwa na minisiteri y'Ingabo ya Nigeria.
Guteza imbere ubushobozi bw’inganda zo mu gihugu bikomeje kuba ngombwa mu gukomeza ibikorwa bya gisirikare, kunoza ibijyanye no kubona ibikoresho, kongera ubushobozi bwo kubungabunga, no guteza imbere udushya mu ikoranabuhanga.
Rurahuza kandi n'icyerekezo cy’umugaba w’ingabo cyo guhindura Ingabo za Nigeria zikarushaho kuba abanyamwuga, bahora biteguye urugamba kandi bafite ubushobozi bwo guhangana n’ibibazo bibangamira umutekano.
Usibye ubufatanye bwa gisirikare bw’ibihugu byombi, uruzinduko rwa Gen. Waidi kandi rushimangira ko ari ngombwa iterambere ry’ikoranabuhanga riyobowe na Afurika riba umusingi w’umutekano w’umugabane, kwihaza mu bukungu ndetse n’ubwigenge bufatika.

