Umubyinnyi uzwi nka General Benda yatangaje ko yafashe icyemezo cyo kubatizwa, akakira Yesu Kristo nk’Umwami n’Umukiza w’ubuzima bwe.
Ibi yabigarutseho mu butumwa yashyize kuri konti ye ya Instagram, aho yashimiye Imana kuba igeze igihe na we agafata uwo mwanzuro.
Yagize ati: “Urakoze Mana, iki ni cyo gihe. Iki ni cyo gihe na njye nkabatizwa, nkakwakira nk’Umwami n’Umukiza.”
Yakomeje avuga ko Imana ari yo soko y’ibyiringiro by’ubuzima bwe, ashimira ko yamweretse ko iki ari cyo gihe gikwiye cyo gufata iyo ntambwe.


