Umuhungu wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, General Muhoozi Kainerugaba, yagaragaje ko ashyigikiye icyemezo cya Perezida Paul Kagame na Uhuru Kenyatta ku mutwe witwaje intwaro wa M23.
Umuryango wa Afurika y’iburasirazuba tariki ya 18 Ugushyingo watangaje ko Uhuru yaganiriye na Paul Kagame ku mirwano ya M23 n’ingabo za Repubulika ya Demukarasi ya Congo, Perezida w’u Rwanda amwemerera kumufasha gusaba uyu mutwe witwaje intwaro guhagarika imirwano no kurekura ibice wafashe, hanyuma ukajya mu mishyikirano.
Wagize uti: “Nyakubahwa Perezida (wacyuye igihe) Uhuru Kenyatta mu kiganiro na Perezida Kagame, bemeranyije ko bikenewe ko imirwano ihita ihagarara, ndetse Perezida Kagame yemeye gufasha umuhuza wa EAC mu gusaba M23 guhagarika imirwano no kuva mu bice yafashe.”
Gen. Muhoozi wari umaze ibyumweru bibiri adakoresha urubuga rwa Twitter kuri uyu wa 20 Ugushyingo yatangaje ko aya makuru yamugezeho. Ati: “Numvise ko umuvandimwe mukuru wanjye nkunda, Nyakubahwa Uhuru Kenyatta na Data wacu, Nyakubahwa Paul Kagame, basabye M23 kuva mu bice iherutse gufata.”
Uyu musirikare usanzwe ari umujyanama wihariye wa Museveni mu by’umutekano, yakomeje agira ati: “Ndemeranya na ba Databuja banjye. Abavandimwe bacu bo muri M23 bakwiye kwita kuri aya magambo y’abakuru. Dukemure amakimbirane.”
Gen. Muhoozi tariki ya 6 Ugushyingo yaherukaga gutangaza ko M23 irwanira impamvu yumvikana, bityo kuba ingabo za EAC zayirwanya byaba ari bibi cyane.

2 Responses
General Kainerugaba ashyigikiye icyemezo cya Perezida Kagame na Uhuru kuri M23
Arikose bazarekura ibice bafashe bajyehe?bazasubira mubuhunzi c?ese DRC koikomeza kubita umutwe w’iterabwoba,izemera imishyikirano na baterabwoba?ese DRC koyahisemo gukemura ikibazo binyuze muntambara,ubu nibwo ibonye ko yayobye?Chisekedi yakoze analysis nk’umuyobozi ushakir’abaturage amahoro,akareka kugendera kubitekerezo by’abanyapolitique be batojwe kwanga abanyaRwanda!ese kuki yumvako uRwanda rwakwifuriza Congo ibibi?yego birazwiko Congo yahaye intebe imitwe irwanya uRwanda yewe babashyira mugisirikare cyabo,rero n’uRwanda rwakabaye rwishyiramo Congo ntabwo ari Congo yokutwishyiramo.bazinezako M23 Ari abaturage babo,bazinezako bafite impunzi muRwanda zitagira ingano,bakumvikanye na M23,bagacyura impunzi,bakarebako ikibazo kidakemuka