Général Ndima yagaragaje ko inshingano zamunaniye kubera u Rwanda

Sangiza iyi nkuru

Guverineri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ku rwego rwa gisirikare, Lieutenant-Général Constant Ndima Kongba, yagaragaje ko u Rwanda ari rwo rwatumye inshingano yo kugarura umutekano n’amahoro imunanira.

Perezida wa Repubulika ya demukarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yashyize Kivu y’Amajyaruguru na Ituri mu bihe bidasanzwe, aziha abayobozi bo ku rwego rwa gisirikare, Lt Gen Ndima na Lt Gen Luboya Johnny muri Ituri kugira ngo bagarure bwangu amahoro n’umutekano byari bimaze imyaka myinshi byarabuze.

Izi ntara ziracyari mu bihe bidasanzwe kuva muri Gicurasi 2021, aba basirikare baracyaziyobora ariko aho kugira ngo intego ya Tshisekedi igerweho, ibintu bikomeje kuzamba, ndetse nk’uko raporo ya guverinoma ya RDC yabigaragaje, imitwe yitwaje intwaro yariyongereye cyane.

Muri ibi bihe ni na bwo abarwanyi b’umutwe witwaje intwaro wa M23 wari warasenyutse mu 2013 bongeye kwegura intwaro, bubura imirwano, basaba Leta ya RDC kubahiriza amasezerano atandukanye bagiranye.

Lt Gen. Ndima avuga ko ubutegetsi bw’u Rwanda butishimiye ishyirwaho ry’ibihe bidasanzwe mu ntara ayoboye. Aremeza ko ari bwo ‘bwazuye’ M23 mu Kuboza 2021 kugira ngo isubize inyuma ibyari bimaze kugerwaho mu kugarura amahoro n’umutekano.

Yagize ati: “Ibyiza byari bimaze kugerwaho byahagaritswe n’u Rwanda rwazuye M23 mu Kuboza 2021. Birasobanutse: guhungabanya RDC guhera mu burasirazuba, gusahura imitungo kamere yacu no guteza imvururu mu baturage binyuze mu kubakwiza imishwaro.”

Lt Gen. Ndima yashimiye imitwe yitwaje intwaro igize ihuriro rya Wazalendo kuko ngo yabashije gukoma mu nkokora abarwanyi ba M23, irinda ubutaka bwa RDC. Ati: “Kuzura M23 kw’ubutegetsi bwa Kigali ni ikimenyetso cy’uko intambara ituruka mu Rwanda iza RDC. Mu nzira, yahuye n’urubyiruko rukunda igihugu (Wazalendo) rushobora kwirinda no kurinda igihugu.”

Ku rundi ruhande ariko, raporo y’urwego rw’u Rwanda rushinzwe iperereza ryo hanze (NISS) igaragaza ko ubwo M23 yuburaga imirwano, Lt Gen. Ndima ari we wafashe iya mbere yitabaza byihuse umuyobozi w’umutwe witwaje intwaro wa FDLR urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, Pacifique Ntawunguka uzwi nka ‘Général Omega’ ngo amufashe mu ntangiriro z’umwaka w’2022.

Muri iyi raporo ikinyamakuru Africa Intelligence kivuga ko cyabonye, havugwa inama yahurije hamwe Gen. Ndima n’abahagarariye FDLR n’indi mitwe yitwaje intwaro irimo Nyatura na za Mai Mai (ni yo igize Wazalendo) n’uburyo uyu Guverineri yakomeje kuvugana na yo. Imyanzuro yafatiwemo ni yo yatumye igisirikare cya RDC cyifatanya n’iyi mitwe mu guhangana na M23.

Guverinoma ya RDC muri Mata 2023 yagaragaje ko iki gihugu kibarizwamo imitwe yitwaje intwaro 266. Harimo 136 ikorera muri Kivu y’Amajyepfo na 64 iri muri Kivu y’Amajyaruguru, izindi ntara zirimo mike mike. Ikomoka imbere mu gihugu ni 252, inyamahanga ni 14.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *