Umwongereza General (Rtd) Sir Richard Shirreff wigeze kuyobora ingabo z’umuryango NATO yateguje Isi ko intambara y’intwaro kirimbuzi ishoboka mu gihe ingabo z’u Burusiya zihanganye n’iza Ukraine zizaba zitsinzwe kandi ngo umwaka w’2023 ntuzagera zitaratsindwa.
Uyu musirikare yavuze ko ingabo z’u Burusiya zigiye guhura no gutsindwa kwa mbere gukomeye mu myaka 100 ishize kandi ngo birashoboka cyane ko kuzabaho mu mpera z’umwaka w’2022.
Gen. Shirreff ashingiye ku burakari Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yagaragaje mu cyo yise kwihorera ku gitero cyagabwe ku kiraro cyo muri Crimea tariki ya 8 Ukwakira, akarekurira misile nyinshi muri Ukraine, abona ko n’ibindi bibi bikomeye bishobora kuzabaho.
Ibibi birenze iki gitero ingabo z’u Burusiya zagabye mu bice bitandukanye bya Ukraine tariki ya 10 Ukwakira, uyu musirikare abona ari uko bwazatangira gukoresha intwaro kirimbuzi nk’uko Putin amaze iminsi abitangamo umuburo.
Mu kiganiro n’ikinyamakuru The Sun, Gen. Shirreff yagize ati: “Ibikangisho by’intwaro za kirimbuzi tugomba kubiha agaciro ariko ntabwo tugomba guhumbya, kandi ntewe agatege n’igisubizo cyo mu Burengerazuba. Ariko niba dutekereza gusubiza mu buryo bumwe cyangwa ubundi, tugomba kwitegura ikibi cyane kandi ikibi kiri mu ntambara n’u Burusiya.”
Uyu musirikare yavuze ko umugabane w’Uburayi udashobora kugira amahoro mu gihe Putin cyangwa undi umeze nka we ayobora u Burusiya. Ati: “Nta mahoro azaba mu Burayi mu gihe ubutegetsi bwa Putin cyangwa undi umeze nka we buri muri Kremlin.”
Gen. Shirreff abona nta ho Putin atandukaniye n’umunyagitugu Adolf Hitler wigeze kuyobora u Budage. Ngo Uburengerazuba nta ntambara bwifuza n’u Burusiya, ariko ngo uburyo bwiza bwo kuyikumira ni ukuyitegura.
Yavuze ko ingabo za Ukraine ziri guteza u Burusiya ibyago butashobora gukemura, agaragaza ko azishimiye. Ati: “Abanya-Ukraine bari guteza Abarusiya ibibazo batashobora gukemura. Birasa neza.”
Mu mboni ze, Ukraine izatsinda iyi ntambara, kandi ngo ubwo imirwano izaba imaze guhagarara, icyiza ibihugu byo mu burengerazuba bwazakora ni ukwinjiza iki gihugu muri NATO, maze ku butaka bwacyo hakoherezwa ingabo zizakirinda abanzi nk’u Burusiya.

18 Responses
General Shirreff wayoboye ingabo za NATO yateguje Isi intambara y’intwaro kirimbuzi
NZABA NDEBA IBYA BARIYA BAGABO .

There will be no “nuclear Armageddon”.Never !!! Barwanishije bombes atomiques isi yose yaba umuyonga,twese tugapfa.Ntabwo imana yakwemera ko abantu batwika isi yiremeye.Ahubwo nkuko ijambo ryayo rivuga,izabatanga itwike intwaro zose zo ku isi hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira.Niyo mperuka ivugwa henshi muli bibiliya.

Komera, niko se utekereza ko gutwika uvuga ari amahoro? Utwitse izo ntwaro waba uteje isi akaga kangana nako kuzirasa.
Ibyiza zasenywa batazitwitse.
IBYO GENERAL YAVUZE BIRASHOBOKA CYANE kandi Imana yabyemera bikabaho, kuko si uko inaniwe guhagarika intambara ziri kwica abantu hirya no hino ku isi ARIKO YEMERA ko ziba.

Eee tugiye kureba agafirimep nibwo kageze aho karyoshye ako putin akeneye kwicwap kuko ateje inzar murafurica

putin arakaze cyane ark ndabaza ninde wigiza nkana?

Nibyo rwose! Russia irashaka kurimbura, Putin azava ku isi agaritse ingogo! Nukumwitondera

Ntanjiji nabonye nkabantu bize niba bava mwishuri bigasibamwa narumiwe unvu amagambo yuzuye kwihenura

Natwe biratugiraho ingaruka kubera ubukana bwintwaro kirimbuzi biratuma imvura ibura turware indwara zubuhumekero nibindibyishi