General Terras yahishuye ko Putin yarakariye ingabo ze zitatsinze iza Ukraine byihuse

Sangiza iyi nkuru

Umudepite mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi Umugaba Mukuru w’ingabo za Estonia, General (Rtd) Riho Terras yahishuye ko Perezida Vladimir Putin w’u Burusiya yarakajwe n’uko ingabo ze zananiwe gutsinda iza Ukraine mu buryo bwihuse, iminsi ikaba irenze itatu urugamba rucyambikanye.

Uyu mudepite mu butumwa yatambukije kuri Twitter, yavuze ko aya makuru yayakuye mu rwego rw’ubutasi rwa Ukraine. Ati: “Putin afite umujinya, yatekerezaga ko intambara yose izoroha kandi izaba irangiye hagati y’umunsi umwe n’ine.”

Gen. Terras avuga ko mu by’ukuri u Burusiya bwagiye muri uyu rugamba butarwiteguye neza, ubu rukaba ruri kubutwara amafaranga agera kuri miliyari 20 z’amadolari ya Amerika, kandi intwaro zari zateguwe zikaba ziri no kubushirana.

Yagize ati: “Abarusiya nta buryo bafite bwo gutegura urugamba. Rurabatwara amadolari miliyari 20 ku munsi. Hari rockets zo gukoresha hagati y’iminsi 3 n’4. Batakaje intwaro kandi inganda za Rotenberg na Tula ntizaboherereza intwaro zihagije. Icyo bashobora gukora cyane ni imbunda nto n’amasasu.”

Gen. Terras abona ko byatwara u Burusiya amezi ari hagati y’atatu n’ane kugira ngo bube bumaze gukora izindi ntwaro, ariko ngo imbogamizi zihari ni uko n’inzira zigana mu bihugu bikuramo ibikoresho byo kuzikoramo; Slovenia, Finland n’u Budage yamaze gufungwa.

Mu busesenguzi bwe, Gen. Terras abona ko abasirikare ba Ukraine badacitse intege byibuze mu minsi 10, icyo gihe cyazagera Abarusiya bo baramaze kuzicika, bagasaba ko habaho ibiganiro by’amahoro. Ati: “Kuko [Abarusiya nta ntwaro baba bafite, ntaho bazikura ndetse n’amafaranga.”

Uyu mudepite atangaje ibi mu gihe bivugwa ko ingabo z’u Burusiya zabashije kwinjira muri Ukraine mu buryo buzoroheye, ziri kugorwa no kwinjira mu murwa mukuru, Kyiv bitewe n’uko ingabo za Ukraine ari ho zashyize imbaraga nyinshi mu kwirwanaho.

Haravugwa umugambi w’ingabo z’u Burusiya wo gukoresha intwaro za kirimbuzi kugira ngo zibashe kwinjira muri Kyiv ariko Gen. Terras we abona nta kindi bigamije keretse gusa gutera ubwoba Ukraine.

Soma Izindi Nkuru

4 Responses

  1. General Terras yahishuye ko Putin yarakariye ingabo ze zitatsinze iza Ukraine byihuse
    birakabije isi nitabare twanze agasuzuro kaba rusiy

  2. General Terras yahishuye ko Putin yarakariye ingabo ze zitatsinze iza Ukraine byihuse
    birakabije isi nitabare twanze agasuzuro kaba rusiy

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *