capture-26.png

Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye

Sangiza iyi nkuru

Mu mpera z’icyumweru gishize, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika habereye umuhango wo gushyingura umukecuru Coletta Bamususire, nyina wa Dr Theogene Rudasingwa ndetse na Gerald Gahima, bombi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda babarizwa mu buhungiro.

Uyu mubyeyi witabye Imana ku myaka 91 y’amavuko, yavukiye i Mwulire kw’itariki ya 1 Mutarama 1929, atabaruka kw’itariki ya 13 Nzeri 2020.

Ise, akaba sekuru wa Gahima na Rudasingwa, yitwaga David Ntunguranyi mu gihe nyina yitwaga Karuyonjo Ntunguranyi.

Yari yarashakanye na Hermenjildi Gahigankwavu (wapfuye mbere ye) babyarana abana bane: Gerald Gahima; Edith Abatesi (wapfuye); Theogene Rudasingwa na Doreen Kayitesi.

Muri macye, asize abana 3 muri 4 yabyaye ari bo : Gerald Gahima, Theogene Rudasingwa na Doreen Kayitesi. Umwana we wa 4, Editha Abatesi yitabye Imana mu 1984 azize impanuka y’imodoka nk’uko tubikesha Chimpreports.

capture-26.png

Editha Abatesi yari ubuheta, ni ukuvuga ko yari yaravutse ari uwa 2, hagati ya Gerald Gahima na Theogne Rudasingwa. Nyakwigendera Coletta kandi asize abuzukuru 8.

Uyu mukecukuru akaba yarashyinguwe kuwa Kane ushize, itariki 17 Nzeri 2020 mu irimbi rya Gate of Heaven Cemetery riherereye muri Maryland.

Abahungu be, Gerald Gahima, wabaye Umushinjacyaha mukuru wa repubulika mu Rwanda, kuri ubu ni umucamanza mu cyumba cy’Urukiko ruburanisha ibyaha by’intambara rwashyiriweho Bosnia na Herzegovina.

Ni mu gihe Theogene Rudasingwa kuri ubu washinze ishyaka Ishakwe ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, yabaye umuyobozi muri perezidansi, umunyamabanga mukuru wa RPF, ndetse akaba na Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika kuva mu 1996 kugeza mu 1999.

Soma Izindi Nkuru

8 Responses

  1. Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye
    Uyu umubyeyi Yabyaye abahungu ba bahemu gusa.

  2. Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye
    Uyu umubyeyi Yabyaye abahungu ba bahemu gusa.

  3. Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye
    Uyu umubyeyi Yabyaye abahungu ba bahemu gusa.

    1. Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye
      Wavuze yuko yabyaye abana b’intiti ahubwo.
      Gerard Gahima na Dr. rudasingwa Theogene ni abahanga kbsa

    2. Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye
      Wavuze yuko yabyaye abana b’intiti ahubwo.
      Gerard Gahima na Dr. rudasingwa Theogene ni abahanga kbsa

  4. Gerald Gahima na Dr Rudasingwa Theogene bapfushije umubyeyi bari basigaranye
    Uyu umubyeyi Yabyaye abahungu ba bahemu gusa.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *