Gereza ya Nyarugenge yamenyesheje urukiko ko Rusesabagina atazongera kwitabira urubanza

Sangiza iyi nkuru

Paul Rusesabagina ureganwa n’abandi 20 ibyaha by’iterabwoba, kuri uyu wa 24 Werurwe 2021 yanze kwitabira urubanza rwe mu Rukiko Rukuru Urugereko Rwihariye ruburanisha ibyaha by’iterabwoba n’ibyambukiranya imbibi, aguma muri Gereza ya Nyarugenge afungiwemo by’agateganyo.

Ni icyemezo yafashe yari yaragiteguje uru rukiko tariki ya 12 Werurwe 2021 ubwo aruherutsemo, avuga ko n’ubundi nta butabera yiteze mu gihe adahabwa uburenganzira bwo gusubikirwa urubanza mu gihe cy’amezi atandatu, akabanza yiga kuri dosiye ye ahamya ko ari ndende.

Nyuma yo kubura muri uru rubanza rwatangiye kuburanishwa mu mizi, Perezida w’Iburanisha yasabye umwanditsi w’urukiko gusoma raporo y’Umuyobozi wa Gereza ya Nyarugenge, CSP Michel Kamugisha yakoze kuri Rusesabagina, ivuga ku kutongera kwitabira urubanza kwe.

CSP Kamugisha yandikiye urukiko ati: “Tubandikiye tubamenyesha ko Rusesabagina yanze kwitabira iburanisha yahamagawemo mu buryo bw’inzira zemewe n’amategeko ku bushake bwe.”

Yakomeje ati: “Impamvu ni uko yabwiye urukiko ko atazongera kwitabira iburanisha ry’uru rubanza ku wa 12 Werurwe 2021. Agaragaza ko kandi usibye n’uyu munsi, n’ikindi gihe azaba yahamagajwe kuburanira muri uru rukiko, atazarwitaba ngo kuko nta butabera arutezemo.”

Amategeko ateganya ko mu gihe umuburanyi yanze kuburana ku bushake, abamwunganira mu mategeko bamuburanira, na bo bataboneka, urukiko rukishyiriraho umunyamategeko umwunganira kugeza urubanza rurangiye.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *