Ghana: Havumbuwe Ambasade y’Amerika ya baringa imaze imyaka 10 ikora

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 4 Ukuboza 2016, nibwo Amerika yatangaje ko muri leta ya Ghana havumbuwe Ambasade yitiriwe Amerika yari imaze imyaka isaga 10 itanga ibyangombwa bitandukanye birimo impamyabumenyi, ibyangombwa byo gutwara ibinyabiziga ib’ingendo bitandukanye n’ibindi bitabo by’ibikorano.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Inyubako yakoreragamo iki kiswe Ambasade, ngo iherereye mu murwa mukuru w’iki gihugu Accra, mu gace gasanzwe kazwiho gukorerwamo ubujura bukoresheje ikoranabuhanga guhera mu myaka yashize.
Iyi nyubako ngo yari yujuje ibyangombwa byose biranga Ambasade y’Amerika birimo n’Ibendera ry’Amerika ndetse n’ifoto ya Barack Obama.
Al Jazeera dukesha iyi nkuru ivuga ko abakoreraga muri iyi nyubako batangaga serivisi zose zo muri Ambasade. Bakoraga iminsi 3 mu cyumweru ariko ibiciro bya serivisi zabo ngo bikaba byari hejuru cyane ugereranyije n’ibyo usanga ahandi mu zindi Ambasade.
Aba batekamutwe ngo bacaga byibuze ibihumbi 6 by’Amadorali y’Amerika kuri buri wese wazaga abagana ashaka icyangombwa cya Visa.
ibyangombwa
Iyi Ambasade yakoraga ibyangombwa bitandukanye byo kujya mu mahan ga
Inzego z’umutekano muri kiriya gihugu zatangaje ko abakoreraga muri iyi nyubako kuri ubu iri gusenywa, biganjemo abatekamutwe babigize umwuga bo muri kiriya gihugu bafatanyije n’abo muri Turukiya harimo n’abanyamategeko bo muri kiriya gihugu babafashaga gukurikirana ibijyanye n’ibyaha.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Uretse kuba iyi Ambasade ariyo ibashijwe gutahurwa nabwo nyuma y’igihe kitari gito ikorera muri kiriya gihugu, abaturage bo muri Turukiya bakoresha ururimi rw’icyongereza baba muri kiriya gihugu banashinjwa gushaka gushyiraho n’indi Ambasade yitiriwe Abaholandi ariko bikaburizwamo.
Kugeza ubu, inzego z’ubutabera muri iki gihugu cya Ghana ntacyo zirabasha kuba zatangaza ku batawe muri yombi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *