Gicumbi: Abakozi 3 b’akarere bari mu maboko ya polisi

Sangiza iyi nkuru

Abayobozi batatu b’Akarere ka Gicumbi bari mu maboko ya polisi, bakekwaho icyaha cyo gucura umugambi wo kunyereza umutungo wa Leta ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano.

Abayobozi batawe muri yombi ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akerere ka Gicumbi, Bihezande Bernard n’Umuyobozi ushinzwe imiyoborere myiza, Ntezurundi Jacques bafashwe ku mugoroba wo ku wa Gatatu Tariki 01 Ugushyingo 2017 .

Kuri uyu wa kane tariki ya 02 Ugushyingo 2017, undi muyobozi witwa Mukunzi Focas na we yatawe muri yombi, bose bakaba bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, akaba n’uhagarariye urwego rw’Ubugenzacyaha, Inspector of Police (IP) Innocent Gasasira ubwo yaganiraga na Bwiza.com, yemeje aya makuru anemeza ko bose bakurikiranweho icyaha cyo gucura umugambi wo kunyereza umutungo wa Leta ndetse no gukoresha inyandiko mpimbano .

Agira ati “nibyo koko ayo makuru niyo, hari abayobozi b’akarere ka Gicumbi bafungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Byumba, bakekwaho ibyaha 2, harimo icyaha cyo gucura umugambi wo kunyereza umutungo w’Akarere. Banditse inyandiko isaba amafaranga bagaragaza ko hari ibikorwa byakozwe kandi bitarakozwe nyuma biza kumenyekana, izo nyandiko zirafatwa”. Akomeza avuga ko iperereza rikomeje.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Prince Theogene Nzabihimana/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *