20250729_164719_copy_800x500

Gicumbi: Abanyeshuri benshi ba UTAB bakomeretse kubera umutingito 

Sangiza iyi nkuru

Abanyeshuri 14 biga muri Kaminuza y’Ikoranabuhanga n’Ubugeni ya Byumba (UTAB) iherereye mu karere ka Gicumbi, bakomeretse nyuma y’igikuba cyatewe n’umutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’igihugu.

Saa 15:38 zo ku wa Mbere tariki ya 28 Nyakanga ni bwo uriya mutingito wumvikanye mu bice bitandukanye by’u Rwanda ndetse no mu bihugu nk’u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Gukurikirana Imitingito (RSM), cyatangaje ko uriya mutingito wari ku kigero cya 6.1 waturutse mu kiyaga cya Tanganyika.

Iki kigo cyateguje abatuye mu turere twa Rusizi na Nyamasheke ko hashobora kubaho indi mitingito mito ikurikira uriya, gusa amakuru atangwa n’ubuyobozi bwa turiya turere avuga ko nta yigeze ibaho.

Kuri ubu amakuru aturuka muri Kaminuza ya UTAB aravuga ko hari bamwe mu banyeshuri bakomeretse nyuma y’uriya mutingito.

Umuyobozi Ushinzwe Imibereho y’abanyeshuri biga muri iriya kaminuza, Ndamukunda Michel, yatangaje ko ubwo umutingito wabaga habayeho umuvundo w’abanyeshuri bari bagize ubwoba, bituma bamwe bakomereka.

Yagize ati: “Bihutiye gusohoka, hanyuma muri uko kwihuta abanyeshuri bamwe barakandagirwa, intebe ziragwa, abandi bagira ikibazo cy’ihungabana. Ibi byatumye abanyeshuri 14 bakomereka, bake bafite ibikomere byoroheje, abandi bafite ibikomere bikomeye, mu gihe abandi bagize ibibazo by’ihungabana.”

Ndamukunda yavuze ko abakomeretse bahise bajyanwa kwa muganga, ndetse bose bakaba basubiye mu masomo nyuma yo gupfukwa.

Ni mu gihe abahungabanye bo babashije guhumurizwa.

Kuri ubu amakuru atangwa n’inzego zitandukanye yemeza ko umutingito wo ku wa Mbere nta bintu wigeze usenya.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *