Gicumbi: Abaturage barasaba gukorerwa umuhanda wabashyize mu bwigunge n’ubukene

Sangiza iyi nkuru

Umuhanda Ruhengeri- Byumba wagiye wangirika mu bice bitandukanye, ikibazo kinini kigaragara mu Murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, abahatuye basaba ko wakorwa ngo ubavane mu bwigunge bubateza ubukene.

Abatuye akagari ka Remera muri uwo Murenge wa Manyagiro, bavuga ko bagezweho n’ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazi n’amashanyarazi, ariko bakeneye ko uwo muhanda ukorwa.

Uwitwa Umugabe Patrick ati “Amazi yatugezeho nta kibazo, umuhanda uva mu Kinyanda uca mu Gitaba ukagera mu Ikocero waradindiye, bari bawutangiye nyuma baza guhagarara. Abakora muri VUP warabagoye. Urumva wari ukeneye imashini. Birabangamye cyane binakomeye. Barawutangiye bafata imirima y’abaturage barawukata ngo barashaka kuwagura ntiwarangira”.

Nzavugankize Diogene ati “Ni uva hano mu gasanteri ka Cyinyanda ukagera Yaramba ku isoko ukagera mu mujyi wa Gicumbi, babuze amapiki n’ibitiyo, urumva waradindiye”.

Aba baturage bavuga ko uyu muhanda utakiri nyabagendwa cyane mu gihe imvura iba yaguye, kuko ngo usanga amazi yuzuye ku buryo abantu n’amagare batahanyura, abafite imbaraga bagakorera amafaranga baheka abantu mu mugongo.

Ubwigunge bavuga wabashyizemo ngo ni uko muri ako gasanteri haremaga isoko rikomeye ku cyumweru, rikaremwa n’abavuye mu mujyi wa Gicumbi, ariko ngo ntabwo bakihaza kubera icyo kibazo. Usanga ngo abajyaga babona amafaranga avuye muri iryo soko batakiyabona.

Umwe muri bo ati “Ukigendwa hari iterambere, abacuruzi b’i Byumba bazaga kurema isoko rya hano rirema ku cyumweru, urebye ntabwo rikirema neza”.

Undi ati “Umuhanda uratubangamiye, iyo uri muzima guhahirana n’abanyabyumba byarahagaze. Iyo imvura yaguye n’amaguru n’igare ntibishoboka, abasore batwara abantu babahetse, ugasanga bakoreye amafaranga. Badushutse ko bagiye kuwagura ngo uzabe kaburimbo”.

Ku bashaka gutega bagana mu Mujyi wa Gicumbi, nabo ngo birabagora kubera kubura imodoka, ndetse n’izibonetse ngo zijya kuzenguruka, ku buryo igiciro bagenderaga mbere ku modoka cyiyongereyeho amafaranga ari hagati y’igihumbi na bibiri.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uwo murenge, Kamuhire Dieudonne yavuze ko bazi akamaro gakomeye k’uyu muhanda, ni muri urwo rwego ngo mu ngengo y’imari y’aka karere harimo amafaranga yo kurangiza uyu muhanda, ku buryo ngo mu Ukuboza uyu mwaka ibikorwa byo kuwusana bizaba byarangiye.

Ku bavuga ko hakorwamo imashini, yavuze ko hateganyijwe gukorwa muri gahunda ya VUP, abaturage nabo bakabona amafaranga abafasha kubabeshaho.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *