Gicumbi: Bamwe bavuga ko batazi ibijyanye na gahunda ya Guverinoma y’imyaka 7

Sangiza iyi nkuru

Abaturage bo mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi mu Ntara y’Amajyaruguru bemeza ko biteguye ndetse ko banakomeje gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’igihugu, ariko ngo babigeraho neza mu gihe basobanukiwe gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma.

Bamwe iyo ugerageje kubabwira ko yatambutse kuri radio no mu bindi binyamakuru ubwo Minisitiri w’Intebe yayigezaga ku bagize Inteko Ishinga Amategeko mu mpera z’ukwezi gushize, usanga bavuga ko batazi ibijyanye n’iyi gahundaBamwe

Umwe ati “ Sinyizi ariko ni imyaka irindwi perezida azatuyobora?, undi ati “ ni ukongera amazi n’amashanyarazi.”

Uwitwa Rucamihigo Jean Marie w’imyaka 54 avuga ko iyi gahunda bayitangaje arwaye.

Ati “Gahunda y’imyaka irindwi, babitangaza nari ndwaye ntabwo nabikurikiranye neza.”

Undi uti “Njyewe numva amazi n’amashanyarazi. Mu kagari ka Rusekera mu mudugudu wa Kiyovu, amashayanyarazi twarayabonye n’abandi azaboneka. N’amazi kandi arahari muri metero 10 hari amazi, ubu ijerekani ni 20.”

Uwitwa Havugimana Jean Pierre Celestin utuye mu kagari ka Remera, Umurenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi, ni we wasubije mu buryo bwumvikanisha ko yumvise iyi gahunda mu bantu basaga 50 muri utwo turere bavuganye n’abanyamakuru bari gufashwa n’Inama Nkuru y’Itangazamakuru mu kunoza umwuga wabo.

Yagize ati “ Minisitiri w’Intebe yabisobanuye neza. Narabyumvise yavuze ko kugaruza imitungo ya Leta yanyerejwe, izagaruzwa ku kigero cya 90%.”

Ubwo ngo Minisitiri w’Intebe yatangazaga iyi gahunda ngo yabyumviraga kuri radiyo mu gace atuyemo, akoreramo ubucuruzi.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Ibyo yavuze bijyanye n’ibyatangajwe na Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente Edouard, imwe mu ngingo zidakunze gukurikiranwa n’abaturage, aho yagize ati “Hazongerwa imbaraga nyinshi mu kugaruza umutungo w’abahamwe n’ibyaha byo kunyereza no kwangiza umutungo wa Leta ku buryo igipimo cy’umutungo uzagaruzwa kizagera kuri 90% kivuye 44,3%. Bumwe mu buryo buzifashishwa ni ukurushaho gukoresha abahesha b’Inkiko b’umwuga.”

Nubwo aba baturage badasobanukiwe n’iyi gahunda, ariko bazi ko manda y’umukuru w’igihugu ari imyaka irindwi izamara, ndetse ko hari n’uruhare rwabo mu gutuma igihugu gitera imbere.

Havugimana ati “Uruhare rwanjye ni ukwitabira gahunda za leta. Ni ukuvuga kwitabira umuganda n’ibindi bikorwa byose umuturage asabwa kugiramo uruhare. Harimo kwishyura mituweli ku gihe ndetse nkanjye w’umucuruzi ngasorera ku gihe.”

N’ubwo abaturage benshi bavuga ko batazi iby’iyi gahunda y’imyaka 7 ya Guverinoma, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu murenge wa Manyagiro, Kamuhire Dieudonne, yavuze ko ibijyanye na yo, abaturage bagiye bayisobanurirwa.

Ati “Imyumvire y’abaturage igeze ahantu hashimishije mu nzego zitandukanye, twagerageje kugenda tubiganiraho nabo, ubona bose bashyigikiye nyakubahwa Perezida wa Repubulika. Tuzafasha umukuru w’igihugu mu kwesa imihigo. Abaturage biteguye gukora ku bikorwa biganisha ku iterambere. Urugero nko muri mituweli twiyemeje ko ntawe uzasigara atayishyuye.”

Akomeza avuga ko Manyagiro yo muri iyi manda izaba itandukanye n’iyo mu ishize. Ati “Manyagiro yo muri 2024 izaba yarahinduye isura, ifite imibereho myiza ifatika, buri wese agira icyo yinJiza, harimo ibikorwa remezo, amazi amashanyarazi azaba yageze kuri bose, abaturage bafite imyumvire iri hejuru. Izaba yahinduye isura izaba isobanutse.”

Yasabye abaturage guhagurukira urwo rugamba ati “Nibahaguruke dukenyere, dukomeze dufashe Perezida Kagame kugera ku byo yaduteganyirije kuko ni byinshi.”

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Ntakirutimana Deus/Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *