Gicumbi: Bamwe mu basore ntibikoza inkumi bahugiye mu gutereta abagore bakuze n’abapfakazi

Sangiza iyi nkuru

Bamwe mu rubyiruko rw’abasore mu Karere ka Gicumbi, ntibagikozwa ibyo gutereta abakobwa bari mu kigero kimwe, basigaye biteretera abagore bakuze n’abapfakazi kuko ari bo bafite urukundo n’amafaranga nk’uko bivugwa n’abakobwa n’abahungu bo muri ako gace.

Bamwe mu baganiriye n’itangazamakuru, baranzwe no gutashaka ko amazina yabo atanagazwa (Off record) bavuga ko iyi ngeso yeze muri ako karere.

Hari abavuga ko hari urubyiruko rw’abasore ruba rufite amafaranga ariko ntibaterete abakobwa ahubwo bakishakira abagore bakuze.

Umwe mu baturage ati ” Ino umuco wo gutereta abagore bakuze ugezweho, usanga abasore bibera mu kabari bari kumwe n’abagore bakuze bateretana ari nako basangira inzoga.”

Abakobwa nabo bavuga ko kuba abasore batabareba n’irihumye, bituma bishakira abagabo bakuze bafite amafaranga.

Abasore nabo bavuga ko kuba abakobwa bikundira abagabo bakuze, byatumye nabo babareka.

Umwe mu basore ati:”Abakobwa bato bakunze gusambana n’abagabo bafite amafaranga, kenshi babatera indwara zituruka ku mibonano mpuzabitsina. Ibi ni byo rero abasore twanze ko batwanduza duhitamo kwikundira abagore bakuze kuko ntibasambana cyane.”

Umusore ikiri muto washatse umupfakazi yatanze ubuhamya kuri TV1 ko “yahisemo kumushaka kuko yari afite urukundo n’amafaranga.”

Uyu musore uri mu kigero cy’imyaka 25 naho uyu mugore bashakanye w’umupfakazi ari mu kigero cy’imyaka 40.

Visi-Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Gicumbi, Elisabeth Mujawamariya, yabwiye BWIZA ko atahita yemeza iby’aya makuru ku kibazo cyaba kiri mu rubyiruko gusa avuga ko agiye kumenya byinshi kuri iyi ngingo akaza kugira icyo abidutangarizaho, tukaza kukibagezaho.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *