Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe

Sangiza iyi nkuru

Mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rwamiko ruherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rwamiko, Akagari ka Kigabiro, bamwe mu barimu bakorera bavuga ko babangamiwe n’umuyobozi w’ikigo ubita ibyihebe igihe baba bashatse kugaragaza ibitekerezo byabo cyane ku ngingo y’akazu mu buyobozi bwarwo.

Abantu ba hafi bazi iki kigo mu myaka 10 ishize, ikinyamakuru Inkanga kivuga ko batangaza ko kiyobowe n’umuryango umwe.

Umwe mu barimu b’igitsinagabo bigisha kuri GS Rwamiko yatangarije ikinyamakuru Inkanga dukesha iyi nkuru ati ” Hano mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rwamiko ku ishuri rya GS Rwamiko tubangamiwe n’umuyobozi w’ikigo utajya atuma dutanga ibitekerezo byacu ndetse nta nubwo haboneka ireme ry’uburezi kubera amakimbirane ahaba.”

Yakomeje agira ati ” Njyewe ndi umwarimu kuri iki kigo ariko nagira ngo nkubwire ko turambiwe n’uburyo tuyobowemo n’umuyobozi w’ikigo aho buri gihe ugerageje kuvuga ibitagenda mu kigo cyangwa akabaza ikibazo ahita yitwa ikihebe.”

Uyu mwarimu yanavuzeko aho bigeze kuri ubu bimwe mu bikoresho abarimu bakenera kugirango bakore akazi batabihabwa ngo birwanaho.

Ku ngingo y’akazu, abazi GS Rwamiko bavuze ko Umuyobozi w’ikigo avukana n’umuyobozi wungirije ushinzwe amasomo ndetse n’umunyamabanga Ncungamutungo w’iki kigo ari Nyirabukwe w’umuyobozi w’iki kigo bakaba bavuga ko ibi ari byo bakeka ko byaba bitera ibi bibazo.

Bavuga ko diregiteri yari agiye kwimurwa ariko ngo bikajya bihinduka bitewe n’uko ngo mu karere hari umuntu umubereyeyo biganye nk’uko babivuga.

Umuyobozi wa GS Rwamiko, Gakuba Innocent, yahakanye ibivugwa. Yagize ati ” Ibivugwa byose ntabwo ari ukuri. Ikigo nkimazeho imyaka 13 nkiyobora, abarimu banjye tubanye neza,ntakibazo ngirana nabo.”

Abajijwe kubivugwako abo bakorana ari abanyamuryango be yavuzeko ibyo atari byo ari ukubeshya ntaho bihuriye n’ukuri.

Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Bwiza Muraho 2018-2019 Nakoraga Gicumbi Mu mushinga wo muburezi ngakorera mu kigo cya GS Rwamiko/Gicumbi ikigo cyakoraga neza gisa neza uretse ishuli rimwe ryasaga nabi ryubakishije inkarakara gusa HT akangwa nabamwungirije bazahabavane we asigare ni inyangamugayo gusa TV Imbuto foundation yabahaye ihora mubiro bye abanyeshuli ntibagirire akamaro nahamaze umwaka amakuru yaho ndayafite mwampamagara guhera 13h00 kuri 0788647030

  2. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Bwiza Muraho 2018-2019 Nakoraga Gicumbi Mu mushinga wo muburezi ngakorera mu kigo cya GS Rwamiko/Gicumbi ikigo cyakoraga neza gisa neza uretse ishuli rimwe ryasaga nabi ryubakishije inkarakara gusa HT akangwa nabamwungirije bazahabavane we asigare ni inyangamugayo gusa TV Imbuto foundation yabahaye ihora mubiro bye abanyeshuli ntibagirire akamaro nahamaze umwaka amakuru yaho ndayafite mwampamagara guhera 13h00 kuri 0788647030

  3. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    ibi ni itiku uwo mwarimu yarananiranye none atangiye gusebanya

  4. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    ibi ni itiku uwo mwarimu yarananiranye none atangiye gusebanya

  5. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Bwiza muraho rwamiko ndahazi Ayo namagambo

  6. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Bwiza muraho rwamiko ndahazi Ayo namagambo

  7. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Ibi ni ukuri cyane nanjye aho ndahakorera ariko n’umwambaro wakazi I taburiya twazibonye tuzisabiwe na vice mayor bari baratubwiye ko itaburiya atariyo yigisha!

  8. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Ibi ni ukuri cyane nanjye aho ndahakorera ariko n’umwambaro wakazi I taburiya twazibonye tuzisabiwe na vice mayor bari baratubwiye ko itaburiya atariyo yigisha!

  9. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Ibi rwose ni ukuri hari nubwo yabwiraga abarimu ko yabaceka cg yabirukana uyu mugabo ni dangerous!

  10. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Ibi rwose ni ukuri hari nubwo yabwiraga abarimu ko yabaceka cg yabirukana uyu mugabo ni dangerous!

  11. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Aha ndahazi narahize uyumugabo yubahuka abarimu cyane kuko harubwo abacira mumaso kuri assemble nkuko abikorera abarerwa. Gukubita arabaga.

  12. Gicumbi: Hari ikigo bamwe mu barimu bavuga ko kiyobowe n’akazu, ukanenze akitwa icyihebe
    Aha ndahazi narahize uyumugabo yubahuka abarimu cyane kuko harubwo abacira mumaso kuri assemble nkuko abikorera abarerwa. Gukubita arabaga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *