Mu muhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe ingabo mu kubaka ibikorwa byubaka igihugu “Army week” mu karere ka Gicumbi, kuri uyu wa kane tariki ya 4 Gicurasi, ingabo z’igihugu zari zifatanyije n’abaturage mu bikorwa byo kubaka ibikorwa nemezo birimo imihanda ndetse no kubakira abatishoboye ubwiherero, zasabye abaturage kwishakamo ibisubizo bagamije kwigira.
Yavuze ko ingabo z’igihugu zisanga umutekano atari uguhangana n’umwanzi ku gasozi gusa ahubwo ko n’ubukene ari umwanzi kuko iyo mu ngo harimo ibibazo, mu bikorwa remezo n’ahandi harimo ibitagenda neza na byo bishobora guhungabanya umutekano bityo akaba ari yo mpamvu bagomba kubyitaho nka bimwe mu biri mu nshingano za bo gufasha Abanyarwanda kuba heza.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri uyu muhango wabereye mu kagali ka Rebero, umurenge wa Ruvune, watangiye hubakwa amateme mo mihanda imwe n’imwe muri kariya karere, Lt Col Claver Kirenga yagize ati “ni ikibazo gikomeye kubona aho u Rwanda rugeze aha, rufite iterambere, rufite amasoko n’ibindi ariko rudafite ubwiherero, ntabwo rero uruhare rwacu ari ugucunga umutekano turasana n’umwanzi gusa kuko ahubwo no mu gihe abaturage bafite uturwara tudashira, batagira ubwiherero batagira imihanda n’ibindi, na byo bi umutekano mucye.”
Yakomeje avuga ko Abanyarwanda batagomba gutegereza undi muntu wok u ruhande uzaza kububakira imisarane, cyangwa imihanda ahubwo k obo ubwabo bagomba kwishakamo ibisubizo.
Naho ku ruhande rw’ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi, Muhizi Aimable, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe ubukungu na we yunzemo avuga ko umutekano utagarukita gusa ku kuba abantu batarwanye cyangwa ibindi bikorwa by’urugomo ahubwo ko no mu gihe hari ubukene mu ngo biba ari ibibazo bireba umutekano.
Yagize ati”niyo abaturage baburaye kiba ikibazo cy’umutekano mucye, umuhanda utameze neza na byo ni ikibazo kuko abaturage batabasha guhahirana ngo babeho neza.”
Yashimiye kandi ingabo z’igihugu zifite imyumvire yo gufasha abaturage kugera ku byo bifuza bifite kubazanira imibereho myiza.
Umusaza Rucamumakuba utuye mu mudugudu wa Nyarubuye, hamwe mu hazasurwa n’ingabo z’igihugu muri ibi bikorwa waganiriye na bwiza.com yagize ati “baba bankoreye cyane kuko ubu sinkibona ndetse n’intoki zanjye dore uko zabaye, sinabasha kubumba amatafari kandi n’agasarane kanjye karahirimye, ubwo rero banyubakiye bakampa n’utwo tubati baba bakoze cyane rwose.”
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu karere ka Gicumbi, hazakorwa ibikorwa bitandukanye bijyanye no kubaka ibiraro ndetse n’ubwiherero mu ngo z’abaturage cyane cyane abatishoboye mu gihe kingana n’amezi 2.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Prince Theogene NZABIHIMANA


