Gicumbi: Inka y’umuturage yabyaye inyana ifite isura y’ingurube

Sangiza iyi nkuru

Inka y’umuturage witwa Ndikuye wo mu murenge wa Manyagiro, yabyaye inyana ifite isura y’ingurube mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri.

Iyi nka yabyaye ifite amezi atanu ariko yari yaratangiye kugaragaza ibimenyetso by’uburwayi ari nabwo bwatumye ibyara igihe kitaragera.

Umuvuzi w’amatungo, Gabiro Eric wabyaje iyi nka yabwiye ikinyamakuru IGIHE ko kubyara inyana imeze gutyo byatewe no kuba iyi nka yari yarwaye indwara y’amakore bituma iyari iri mu nda igira ibibazo.

Ati “Iyi nka bajya kuyibanguriza ikimasa cyayiteye amakore ntibayiyavuza bituma iyayo yari iri mu nda igira ibibazo iza gupfiramo. Mu bigaragara yari imaze nk’iminsi 20 yarapfiriyemo iza kubyimbiramo biyitera kuvuka imeze kuriya.”

Kugeza ubu iyi mbyeyi imeze neza igiye gukurikiranwa n’abaganga ngo ivurwe indwara yari ifite n’izindi ngaruka zaba zayigezeho mu kubyara.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *