Kuri uyu wa 25 Gicurasi 2018Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Mudaheranwa Juvenal na ba Visi Meya bose begujwe ku mirimo yabo .
Meya Mudaheranwa yegurijwe n’umuyoboziw’akarere Wungirije ushinzwe ubukungu n’iterambere, Muhizi Jules Aimbable n’umuyoboziw’akarere Wungirije ushinzwe imibereho myiza, Benihirwe Charlotte.
Perezida wa Njyanama y’Akarere ka Gicumbi, Kayombya Dieudonné, yemeje ko abo bayobozi bose begujwe koko kubera imikorere mibi nk’uko byagiye bigaragazwa na raporo zitandukanye.
“Basezerewe uyu munsi mu nama idasanzwe y’Inama Njyanama y’Akarere ka Gicumbi. Impamvu yabasezereye ni uko Inama Njyanama ifite mu nshingano gusuzuma imikorere ya komite nyobozi, yasanga inyunzwe n’imikorere yayo bikaba ari byiza ariko na none yasanga itanyuzwe ikaba yafata ingamba zitandukanye, harimo kugirwa inama, harimo kwerekwa ibitagenda neza bagasabwa uburyo babikora bikagenda neza, hanarimo n’icyo cyo kubakura ku mirimo yabo.”
Nkuko yabitangarije igihe perezida wa Njyanama , yakomeje asobanura ko Inama Njyanama yasanze muri raporo zaganiriweho harimo ‘imikorere itanoze’ mu nshingano zabo.Yahamije ko bazize amakosa muri raporo y’ubugenzuzi ku micungire y’imishinga y’iterambere ndetse n’iy’ibigo by’amashuri.
Ati “Ikibazo gikomeye ni uko Inama Njyanama yasanze nyobozi nta ngamba zihamye yari ifite no gukosora amakosa yabonetse no gushyira mu bikorwa inama ziba zaratanzwe, yaba iz’abagenzuzi bigenga cyangwa se ab’akarere.”
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney yemeje iyeguzwa r’abahoze ari abayobozi b’akarere ka Gicumbi. Ati “Nibyo. Ni ibintu byari bimaze igihe bituruka ku mikorere idahwitse.”
Inama Nyanama yahise ishyiraho Umujyanama witwa Sewase Jean Claude kuyobora by’agateganyo Akarere ka Gicumbi. Aba bayobozi b’aka karere hatangajwe ko begujwe mu gihe hashize iminsi humvikana abandi bo mu tundi turere bo bajyaga bava ku mirimo bavuga ko beguye ku mpamvu zabo bwite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter


