Moto yaguzwe n’abaturage isanzwe ifasha inzego z’umutekano mu Murenge wa Muko mu Karere ka Gicumbi yaburiwe irengero, itwarwa n’abantu bataramenyekana ubwo uwari uyitwaye yari ayiparitse. Ibi byabaye kuri uyu wa Gatandatu ahagana saa moya za mu gitondo na saa moya n’igice, aho iyi moto yibiwe mu murenge wa Muko, Akagari ka Rebero, mu mudugudu wa Kirundi. Umwe mu baturage bari hafi aho babwiye Igicumbi News dukesha iyi nkuru ko “Iyi moto bari bayiguze nk’abaturage ubundi bayiha inzego z’umutekano ngo ziyifashishe mu bikorwa byo gucunga umutekano.” Ati: “Iyi Moto yaguzwe n’abaturage mu musanzu wa bo bayiha Dasso mu rwego rwo kubafasha mu gihe havutse ibibazo noneho rero ukuriye inkeragutabara mu murenge ubwo yari ayifite habayeho kurangara baba barayitwaye ubu na n’iyi saha ntabwo iraboneka”. Yakomeje agira ati “Kubera ku murenge nta modoka ihaba iyi pikipiki yakoraga akazi kenshi cyane kuko sinavuga ngo n’ibi n’ibi igamije ariko nko kugeza abantu kuri station ya RIB, igakoreshwa mu bintu bya mitiweli, kumenya abasibye amarondo kubera ko umurenge ari mugari”. Ukuriye inkeragutabara ku Murenge wa Muko (Sector Commander), Bangirinama Innocent, wari ufite iyi moto, avuga ko yari ayifte agiye kuyifashisha ngo icyure ibikoresho ayiparitse ahantu agaruka asanga yibwe. Yagize ati: “Nari ngiye gutwara ibikoresho umurenge wari watiye kuri ADEPR noneho nza guparika hagati y’iminota nka cumi na cumi n’itanu imbere ya ga santere hafi y’umuryango rwose hari haparitse n’andi ma Moto nanjye ndaparika ngiye mu gikari nari nshyiriye urufunguzo umu-DASSO yari amaze kumpa ngo nkingure nkuremo umugozi wo kuzirikisha ibikoresho, mpindukiye ngiye kureba Moto mba ndayibuze nsanga abahungu barayicomokoye ariko abayibye bahise bafatwa hari uwari wasigaye aducunga n’uwari wagiye kuyideposa nawe yarafashwe”. Uyu Bangirinama yavuze ko iyi Moto mu basanzwe yari isanzwe ikoreshwa na we ndetse na Dasso. Ati: “Yari isanzwe ikoreshwa na njye uhagarariye inkeragutabara mu murenge ndetse n’urwego rwa Dasso ariko njye najyaga kuyifata ubuyozi bw’umurenge bubizi”. Amakuru kandi avuga ko muri uriya murenge n’ubusanzwe ibikorwa nk’ibi by’ubujura biharangwa cyane kuko atari ubwa mbere ubu bujura buhavuzwe ndetse hakaba hari n’amakuru avugwa ko hari hashize iminsi harimo kwibwa amatungo y’abaturage nk’uko byatangajwe na Bangirinama. Moto yibwe ifite ibirango(Plaque), RF 805 F.


